Kylian Mbappé yagumye muri PSG ahakanira Real Madrid yamwifuzaga
Nyuma y’igihe kirekire hatazwi aho azerekeza hagati ya Paris Saint-Germain (PSG) yari asojemo amasezerano na Real Madrid yamwifuje igihe kirekire, rutahizamu Kylian Mbappé yahisemo kuguma i Paris asinya amasezerano mashya y’imyaka itatu azamugeza mu mwaka wa 2025 akina iwabo mu Bufaransa.

Ibi byatangarijwe mu mukino usoza shampiyona ikipe ya PSG yahuriyemo n’ikipe ya Metz bakayitsinda ibitego 5-0 yanatsinzemo ibitego bitatu. Kylian Mbappé yatangaje ko agumye i Paris ari kumwe na Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaïfi.
Perezida wa PSG yagize ati "Nejejwe no kubaha amakuru meza, Kylian Mbappé yasinyiye Paris Saint-Germain kugeza muri Kamena 2025."
Kylian Mbappé na we ubwe yatangaje ko yishimiye gukomeza gukinira Paris Saint-Germain, ikipe itanga ikintu cyose kimufasha gukomeza kwitwara neza ku rwego rwo hejuru, ndetse yongeraho ko yishimiye no gukomeza gukinira mu gihugu cye cy’amavuko.

Kylian Mbappé w’imyaka 23 y’amavuko yahawe miliyoni zibarirwa mu 100 z’Amapawundi kugira ngo yongere amasezerano muri PSG. Mbappé azajya ahembwa umushahara ungana na miliyoni imwe y’amapawundi ku cyumweru. Ibi biramugira umukinnyi wa mbere ku isi uhembwa amafaranga menshi.
Amasezerano mashya ya Kylian Mbappé amuha uburenganzira bwo kwigurishiriza amashusho ye ku giti cye ntagabane n’ikipe. Harimo kandi ko azajya abona agahimbazamusyi kuri buri gitego atsinze, akabona agahimbazamusyi mu gihe agize ibihembo atwara muri Ballon d’Or ndetse n’igihe yitwaye neza muri UEFA Champions League.
Ubuyobozi bwa Paris Saint-Germain buvuga ko kuri ubu Kylian Mbappé ari we buye ry’ifatizo bugiye kubakiraho umushinga wabwo w’igihe kirekire. Mu burenganzira yahawe harimo guhitamo umutoza yifuza, no guhitamo abakinnyi yifuza. Ibyemezo byose azajya abigiramo uruhare ndetse ibi bikaba bishyira mu kaga umuyobozi w’imikino Leonardo n’umutoza Mauricio Pochettinho kugeza ubu bitazwi ahazaza habo muri PSG.

Ikipe ya Real Madrid kugeza ku munota wa nyuma yari yizeye ko Kylian Mbappé ashobora kuyerekezamo, dore ko yashatse kuyikinira kuva mu mwaka wa 2021. Ni ikipe na we ubwe yakunze kugaragaza ko akunda kuva mu bwana bwe.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|