Nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na Espoir Fc i Rusizi, ikipe ya Rayon Sports yahise isubukura imyitozo ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, mu rwego rwo gutegura umukino ukomeye iyi kipe ifitanye na Kiyovu Sports.
Muri iyi myitozo hagaragayemo umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze atari kumwe n’iyi kipe, akaba nyuma yo gusinya amasezerano mashya yatangiye imyitozo ariko akaba yakoze imyitozo yo ku giti cye ku ruhande,hakaba hitezwe ko uyu munsi ari bwo ashobora gutangira imyitozo na bagenzi be.


Mu bandi bakinnyi bagaragaye mu myitozo harimo umunyezamu ukiri muto Hakizimana Adolphe wari umaze iminsi afite imvune, ndetse n’umunya-Maroc Ayoub utari wajyanye n’iyi kipe i Rusizi.




Andi mafoto yaranze imyitozo ya Rayon Sports













National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Kwizera nagaruke ariko twizereko iminsi yamwigishije ibintu byose wakora nta discipline ntacyo byakumarira.discipline irabanza ibindi bigakurikira.
Kabisa avant tous discipline.