Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF” yamenyesheje Ferwafa ko umunyezamu w’Amavubi Kwizera Olivier atemerewe gukina umukino uhuza Amavubi na Mozambique kuri uyu wa Gatatu.

Ni amakuru asa nk’atunguranye kuko uyu munyezamu ni we wahabwaga amahirwe yo kuba yabanza mu izamu nk’uko ari we umaze iminsi ari umunyezamu wa mbere.

Si ubwa mbere amakuru yo kudakina kw’abakinnyi b’Amavubi amenyekanye ku munota wa nyuma, kuko no muri CHAN iheruka rutahizamu Sugira Ernest atakinnye umukino wa mbere wahuje Amavubi na Uganda kubera amakarita yari yarabonye mu mikino yo gushaka itike ya CHAN.
Kugeza ubu nyuma yo kubura umunyezamu Kwizera Olivier, amahirwe menshi arahabwa Mvuyekure Emery usanzwe afatira ikipe ya Tusker yo muri Kenya, ari nayo iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|