Kuri iki Cyumweru ku kibuga cy’imyitozo cya Rayon Sports, iyi kipe yakomeje imyitozo imaze icyumweru ikora, aho yanitabiriwe n’umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi atagerejwe ariko ntaboneke.
Mu minsi nyuma y’aho amakipe yemerewe kuba yasinyisha abakinnyi bashya mbere yo gutangira shampiyona, hari amakuru yavuzwe y’uko umunyezamu Kwizera Olivier yaba ari mu biganiro na APR Fc ngo abe yakongera kuyikinira.
Gusa n’ubwo ayo makuru yavuzwe ariko umunyezamu Kwizera Olivier yaje gusanga abandi bakinnyi mu mwiherero nyuma yo gupimwa COVID-19, akaba kuri iki cyumweru yahise anatangirana imyitozo n’abandi bakinnyi.
Kwizera Olivier mu myitozo ya Rayon Sports




Andi mafoto yaranze imyitozo ya Rayon Sports yo kuri iki Cyumweru










National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Turabakunda cyane mura twingisha murababyeyi beza.
ruvumbu azavumbukana kenis azab,abibona
Nize ikipe yacu ikore imyitozo twari tuyikumbuye
Rayon on top
Iyo myitozo yarikenewe,kuko hashize igihe ikipe yacu tutayibona