Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yabaye ihagaze kubera imikino mpuzamahanga, aho n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ifite imikino ibiri ya gicuti, amakipe amwe n’amwe akomeje imyitozo ndetse anakina imikino ya gicuti.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu yakinnye n’ikipe ya Muhanga umukino wa gicuti wabereye i Muhanga, aho Rayon Sports yatsinze AS Muhanga ibitego 2-1, ibitego byatsinzwe na Mambote na Sugira Ernest, ndetse n’umunya-Cameroun Minane ku ruhande rwa AS Muhanga.
Nyuma y’uyu mukino, mu kiganiro twagiranye n’umutoza wa Rayon Sports Guy Bukasa, yadutangarije amwe mu makuru avugwa ku bakinnyi ba Rayon Sports batagaragaye muri uyu mukino barimo abafite imvune n’ibindi bibazo.
Abo barimo umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi atagaragara mu ikipe ya Rayon Sports aho byavuzwe ko yatorotse umwiherero, Muhire Kevin wavunikiye mu mukino we wa mbere yakiniye Rayon Sports nyuma yo kongera kuyisinyira, Sekamana Maxime, ndetse na Mugisha Gilbert wavunikiye mu mukino wa Bugesera iyi kipe iheruka gukina.
Kuri Muhire Kevin
Umutoza Guy Bukasa yavuze ko uyu mukinnyi agomba gutangira imyitozo yo kwiruka mu cyumweru gitaha, akaba yazanifashishwa mu mikino iri imbere ikipe ya Rayon Sports izakina, gusa ku mukino Rayon Sports izasubukuriraho ikina na Police bikaba bigoye ko yazawugaragaramo.

Kuri Kwizera Olivier
Uyu munyezamu nyuma yo gukora ikosa ryatumye ikipe ya Rayon Sports yishyurwa igitego na Gasogi United nyuma yaho ntiyongere kugaragara mu myitozo, umutoza Guy Bukasa yavuze ko nyuma yo kuganira na we agomba kugaruka mu mwiherero, aho yagombaga kwipimisha Covid-19 uyu munsi.

Yavuze kandi ko uyu munyezamu baganiriye nyuma y’ibyemezo by’abashinzwe imyitwarire mu ikipe ya Rayon Sports. Nyuma yo kubura kwa Kwizera Olivier, umukino wa AS Kigali mu izamu hagiyemo Bashunga Abouba, mu gihe uwa Bugesera mu izamu hagiyemo Hakizimana Adolphe.
Kuri Mugisha Gilbert na Sekamana Maxime
Kuri aba bakinnyi, umutoza yavuze ko bari kugaruka neza ndetse no mu cyumweru gitaha bakaba bashobora no gukorana n’abandi, aho Sekamana Maxime yatangiye gukora imyitozo yoroheje, naho Mugisha Gilbert na we akaba mu cyumweru gitaha ashobora kuzaba ameze neza.
Gusa umutoza Guy Bukasa yavuze ko ibi byose byaturutse ku kuba abakinnyi bari bamaze umwaka badakina, bikaba byaratumye imikaya ihagarara.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ndabona Kwizera yaratangiye kwigiranka baba kongomani bakera ashatseyahindura imyitwarire ntaho aragera ikibuga kiramutegereje abakinnyi bomurwanda bantangaza imikorereyabo bazayinozaryari? nibarangiza ngo bashakakujya iburayi gukora iki? birababaje biteye agahinda!!!!