
Bamwe muri bo bavuga ko uko kwinjira no gusohoka mu kibuga banyuze mu ruzitiro, babitewe no gutinya uburozi bakeka ko bari batezwe mu nzira bateguriwe.
Byashimangiwe na bamwe mu bakinnyi bavuganye na Kigali Today nyuma y’umukino, batifuje ko amazina yabo atangazwa.
Umwe yagize ati“Wabwirwa n’iki ibyashyizwe muri iyo nzira? Twagize amakenga duhitamo kwinjirira hariya mwabonye kandi ntacyo byadutwaye”.
Abatoza ba Musanze FC batigeze banyura mu myenge y’uruzitiro nk’uko abakinnyi babo babikoze, ntibemeranya n’abakinnyi babo ko kunyura mu ruzitiro bahungaga amarozi.
Habimana Sosthene yagize ati” Ibyakomeje kuvugwa by’uburozi njye ntabyo nzi. Nta kosa mbona ku bakinnyi kuko banyuze hariya ari ugutinya umurindi w’abafana ba Kirehe.
Ikindi kandi abantu bagomba kumenya ni uko umukinnyi afite uburenganzira bwo kunyura aho ashaka. mu gihe ikibuga kitujuje ubuziranenge.

Aya makenga abakinnyi ba Musanze FC bagize ntiyababujije gutsindwa uyu mukino, kuko munota wa 80 w’umukino Fiston Nyamugenda wa Kirehe Fc yabatsinze igitego, umupira ukarangira ari kimwe cya Kirehe FC ku busa bwa Musanze FC.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
apuuu! byatumye badatsindwa se? bikangaga amarozi kuko bazi ayo bari bazanye.
narimpari ibi biba. ariko ni agasuzuguro kuvogera uruzitiro ba nyirurugo banyuze ahemewe. tugiye kongera guha isomo Sunrise mukanya. Kirehe Fc oyeeeeeeeee
Ibyo bintu i Muhanga naho byigeze kuba abakinnyi ba Etincelle nabo banze kunyura mu muryango w’ ikibuga ahubwo binjira buriye urupangu rw’ ikibuga ariko icyo gihe nabwo ntibyababujije gutsindwa n’ ikipe ya Muhanga F C igitego 1 ku busa gitsinzwe na Bogota. Nta mwaka urashira bibayeho!
Aya ni amwe mu mafuti FERWAFA yakagombye gufatira ingamba mu maaguru mashya. Nk’iyi kipe yo mu majyaruguru yari guhanirwa ibyo yakoze binyuranye cyane n’amahame agenga siporo muri rusange na ruhago by’umwihariko. Ariko nyine ni FERWAFA nyine twese tuzi!
Naho ibyo Sosthene avuga si byo namba kuko siwe wemeza ko ikibuga gifite ubuziranenge kuko ibya aribyo byose n’aho ari hose abakinnyi bafite uko binjira n’aho binjirira bagiye mu kibuga, uko cyaba cyimeze kose.