#Kwibohora30: Abasirikare barinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu begukanye igikombe (Amafoto na Video)
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yatsinze iy’Ishuri ritangirwamo imyitozo y’ibanze ya Gisirikare (BMTC Nasho) ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo #Kwibohora30.

Ni umukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, kuri Kigali Pelé Stadium, ukaba wari umukino wari witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego za Gisirikare barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga ndetse na Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal.
Igice cya mbere cy’umukino cyatangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga mu buryo bwo kwigana gusa ku ruhande rw’ikipe y’abashinzwe umutekano w’abayozi bakuru b’Igihugu (RG) bakinaga neza by’umwihariko hagati mu kibuga binyuze ku bakinnyi barimo Shyaka James, Nzaramba Paul ndetse na Kapiteni wayo Afande Willy Rwagasana usanzwe uhagarariye izi ngabo zirinda umutekano w’abayozi bakuru b’igihugu.


Mbere y’uko igice cya mbere kirangira ku munota wa 44’, umutoza Thierry Hitimana wa Republican Guard yakuyemo Kapiteni w’ikipe , Brig. Gen. Willy Rwagasana wasaga nk’uwananiwe maze ashyiramo Shema Maike witwaye neza mu minota 3 y’inyongera kuko ku munota wa 47’ yatsinze igitego kuri ’Coup Franc’ yari itewe neza na Shyaka.



Mu gice cya kabiri, Republican Guard yaje iri hejuru yataka cyane gusa umuzamu wa BMTC Nasho Kayitare Michael akababera ibamba.
Ku munota wa 59’ ikipe ya a Republican Guard yaje kongera kwisanga mu mukino maze itsinda igitego cya kabiri, kinjijwe na Shyaka James kuri ’Coup Franc’ nziza yateye maze umuzamu yisanga umupira uri murucundura.



Bidatinze, ku munota wa 70’ binyuze mu bakinnyi ba Republican Guard bakina hagati mu kibuga, bahererekanyije neza umupira maze uwitwa Shema Maike yongera kwisanga ari wenyine imbere y’izamu atsinda igitego cya gatatu ndetse kikaba icya kabiri cye muri uyu mukino.
Umukino warangiye ikipe ya Republican Guard itsinze BMTC Nasho ibitego 3-0 bituma yegukana Igikombe #Kwibohora30 naho BMTC Nasho iba iya kabiri.



Republican Guard ni ku nshuro ya gatatu yegukanye iki gikombe yikurikiranya kuva iyi mikino ihuza ingabo mu nzego zitandukanye yatangira mu 2022.
Uko andi makipe yegukanye ibikombe mu yindi mikino
Mu kwiruka, ikipe yo ku cyicaro gikuru cya gisirikare (Headquarters) niyo yabaye iya Mbere yegukana igikombe naho ikipe yo mu mutwe udasanzwe mu ngabo z’ u Rwanda "Special Operation Force" (SOF) iba iya Kabiri ihabwa imidali.


Handball mu bagore, ikipe y’ishuri rya Gisirikare riherereye I Gako mu karere ka Bugesera (Rwanda Military Academy) niyo yegukanye igikombe naho ikipe ya Special Operation Force iba iya Kabiri.
Muri Netball, ikipe ya gisirikare irwanira mu kirere (Rwanda Air Force) niyo yegukanye igikombe naho iya Kabiri iba ikipe ya Rwanda Military Academy.


Mu kurasa (Shooting), ikipe ya BMTC Nasho niyo yabaye iya mbere ikurikirwa n’ikipe ya Special Operation Force. Muri Basketball, ikipe ya Rwanda Military Academy (RMA Gako) niyo yegukanye igikombe naho BMTC Nasho iba iya Kabiri.
Muri Volleyball, ikipe ya Republican Guard niyo yatwaye igikombe mugihe BMTC Nasho yabaye iya Kabiri kuko yatsinzwe ku mukino wa nyuma.


Amakipe yabaye aya Mbere yahawe imidali ndetse n’ibikombe mugihe ayabaye aya Kabiri ndetse n’aya Gatatu mu byiciro byose yahawe imidali gusa ndetse arashimirwa.
Iyi mikino ikinwa n’abasirikare mu nzego zitandukanye, iba igamije kongera ubusabane hagati y’izo nzego za gisirikare, kunoza imibanire ndetse n’imikoranire hagati yazo ndetse n’abaturage.










Reba ibindi muri iyi Video:
Video: Salomo George
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|