Nyuma y’imikino myinshi imaze iminsi ibera kuri Stade Amahoro bigatuma ikibuga cyangirika, Minisiteri ya Siporo yamaze guhagarika iki kibuga.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwamda ribinyujije ku rubuga rwayo, yatangaje ko imwe mu mikino ya shampiyona yimurirwa kuri Stade y’akarere ka Bugesera
Icyo Ferwafa yatangaje
Kuri uyu wa gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, Minisiteri ya Siporo yamenyesheje Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ko ikibuga cya Stade Amahoro cyangiritse bityo kikaba kigomba gusanwa mbere yo kwakira indi mikino.
Ni muri urwo rwego habaye impinduka zikurikira ku ngengabihe ya Primus National League 2021.
Ku wa kane, tariki 13/05/2021
Police FC vs AS Kigali (Bugesera Stadium, saa cyenda)
Ku wa Gatanu, tariki 14/05/2021
Rayon Sports FC vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium, saa sita n‘igice)
Bugesera FC vs Gorilla FC (Bugesera Stadium, saa cyenda n‘igice)
Ku wa Mbere, tariki 17/05/2021
Gorilla FC vs APR FC (Bugesera Stadium, 12.30)
Gasogi United vs Rayon Sports FC (Bugesera Stadium, 15.30)
Kiyovu SC vs Rutsiro FC (Mumena Stadium, 15.00)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|