Tariki 19/10/18, ni bwo Shampiyona yatangiye itangizwa n’umukino wahuje APR FC yari yakiriye Amagaju ari nabwo igikombe cya Shampiyona yari yaregukanye mu waka w’imikino wa 2017/2018.
Bukeye bwaho, Rayon Sports yerekeje i Rubavu, nyuma y’iminsi yari imaze itabasha gutsindira Etincelles i Rubavu, iza kuyihatsindira igitego 1-0, ku mupira Niyonzima Olivier Sefu yahaye neza Bimenyimana Bonfils Caleb, maze atsindira Rayon Sports igitego cya mbere muri iyi Shampiona.
Ku munsi wa kabiri wa Shampiyona iminsi mibi yahise itangira kuri Rayon Sports
Umukino wa kabiri wa Shampiyona yawukinnye na mukura VS kuri Stade ya Kigali i Nyamiurambo, umukino Rayon Sports yaje gutsindwamo ibitego 2-1, ibitego bya Mukura byatsinzwe na Ndizeye Innocent naho icya Rayon Sports gitsindwa na Manzi Thierry.
Umukino w’i Nyagatare, umwe mu mikino wateje ibihano ikipe ya Rayon Sports
Hari ku munsi wa Gatatu wa Shampiyona, nyuma yo gustindwa na Mukura berekeje i Nyagatare mu mukino batsinzemo Sunrise ibitego 2-1, uyu mukino uza gusozwa n’imvururu nyuma y’aho umufana wa Sunrise yinjiye mu kibuga, maze Bimenyimana Bonfils Caleb aza kumukubita umugeri watumye ahagarikwa imikino ine na Ferwafa.

Rayon Sports yakurikijeho imikino ibiri yatsinzemo Bugesera na Gicumbi zose ibitego 3-0, ariko biza kongera kwanga aho yatsindwaga na Kiyovu Sports yaherukaga kuyitsinda mu myaka 6 ishize, bakurikizaho gutsinda AS Kigali 1-0.
Undi mukino mubi kuri Rayon Sports, n’ubu bataremera ko batsinzwe
Tariki 12/12/2019 wari undi munsi utari mwiza ku ikipe ya Rayon Sports, aho iyi kipe yaje gutsindwa n’ikipe ya APR FC ibitego 2-1, aho APR yafunguye amazamu ku gitego cya Issa Bigirimana ku munota wa 23, ku munota wa 82 Rayon Sports yaje kwishyura igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong, ariko ku munota wa 93 Rayon Sports yaje gutsindwa igitego cya kabiri na Rusheshangoga Michel.
Muri uyu mukino, Rayon Sports kugeza ubu ntiyemera ibyawuvuyemo nyuma y’aho hari igitego cyari cyatsinzwe na Michael Sarpong ariko umunsifuzi Ndagijimana Theogene wo ku ruhande aza kucyanga.
Nyuma y’iminsi mike kandi, ikipe ya Rayon Sports yaje gutsindwa undi mukino n’ikipe ya Police Fc, igitego nacyo batsinzwe mu minota ya nyuma y’umukino, biba n’umukino wa nyuma wa Bashunga Abouba nk’umunyezamu wa mbere
Kuva icyo gihe Rayon Sports iminsi myiza yaratangiye, aho kugeza ubu itarongera gutsindwa
Rayon Sports yaje guhita itsinda imikino 8 yikurikiranya, iza kunganya na Bugesera ndetse na AS Kigali, icyizere cyongera kumanuka, ariko ikipe ntiyacitse intege kuko yongeye gutsinda indi mikino irindwi, kugeza ku mukino wa Kirehe uyihaye ighikombe cya Shampiyona.
Abakinnyi babanzaga mu kibuga batangira kugenda urusorongo
Ubwo Shampiyona yajyaga gutangira Rayon Sports yari yaratakaje zimwe mu nkingi za mwamba, aha twavuga nka Shabban Hussein Tchabalala, Ismaila Diarra, Kwizera Pierrot, Ndayishimiye Eric Bakame, Mugabo Gabriel, aba baza gukurikirwa n’abandi bagiye Shampiyona igeze hagati nka Muhire Kevin, Rwatubyaye Abdul, Mukunzi Yannick na Bimenyimana Bonfils Caleb.


Gutakaza kwa Mukeba, kunanirwa urugamba kare kwa Mukura, mbyongereye ikbaraga n’amahirwe Rayon Sports
Ikipe ya Mukura yarangije imikino ibanza iyoboye urutonde rwa Shampiyona yaje gutakaza imwe mu mikino y’ibirarane irimo gutakaza imikino ya Gicumbi, Police Fc, Musanze, Rayon Sports, Kiyovu Sports, APR, Police FC ndetse na Kirehe.
APR FC nayo yaje gusimbura Mukura ku mwanya wa mbere, ntibyaje kuyorohera ko yaje gutakaza imikino irimo uwa Sunrise i Nyagatare, Kirehe Fc, Mukura, Rayon Sports, Kiyovu ndetse na AS Kigali, maze icyizere kiyoyoka ubwo yatsindwaga na Muhanga ibitego 2-1.
Umukino wa Police FC, Rayon ku mwanya wa mbere yawufashe nta kkongera kurekura
Kuva iyi Shampiyona yatangira, Rayon Sports yari yafashe umwanya wa mbere inshuro imwe, ubwo iyi kipe yatsindaga Gicumbi ariko icyo gihe APR na Mukur zikaba zari zifite imikino zitarakina, iza kongera kwusubiraho ubwo yatsindaga mu minota ya nyuma ikipe ya Police Fc, ku gitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu ku mupira yari arenguriwe na Eric Irambona.

Ibyishimo i Kirehe, igikombe cya cyenda kuri Rayon Sports
Wari umunsi w’amateka ku bakunzi ba Rayon Sports, aho ibihumbi by’abafana byari byerekeje i Kirehe, aho bari bategereje gutsinda uwo mukino bakegukana igikombe cya cyenda cya Shampiyona.
Intsinzi bari bategereje baje kuyibona nyuma yo kunyagira Kirehe ibitego bine ku busa, ibitego byatsinzwe na Jules Ulimwengu ndetse na Michael Sarpong aho buri wese yatsinze ibitego bibiri, biha Rayon Sports igikombe cya cyenda cya Shampiyona.






National Football League
Ohereza igitekerezo
|