Kutumvikana na Ferwafa nk’intandaro y’igenda ry’umutoza Constantine

Amakuru aturuka mu gihugu cy’Ubuhinde atangaza ko uwari umutoza w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Stephen Constantine yarangije kwemerera iki gihugu kugitoza mu myaka iri imbere.

Nkuko ikinyamakuru cyandikirwa mu Buhinde The Times Of India kibitangaza, Constantine azerekanwa nk’umutoza mushya w’igihugu cy’Ubuhinde mu cyumweru tuzatangira kuri uyu wa mbere, aho biteganyijwe ko azajya ahembwa umushahara muke k’uwafatwaga nuwo asimbuye Wim Koevermans byavugwaga ko yahabwaga ibihumbi 20 by’amadorali ku kwezi.

Constantine bitangazwa ko yasubiye mu Buhinde
Constantine bitangazwa ko yasubiye mu Buhinde

Mu Rwanda, Constantine wari ufite gahunda yo kugeza ikipe y’igihugu ahantu heza mu mikino ya CHAN ya 2016, yari afite amasezerano y’imyaka ibiri amugenera umushahara ungana na $ 11,000 (Frw 7,469,000) ndetse akagenerwa n’ibindi bitandukanye birimo inzu yo guturamo, ndetse akaba yishyurirwa telefoni ye, ngo bimworohere kwitaba kwitaba telefoni zivuye hanze (rooming), agahabwa kandi amadorali 50 y’amanyamerika yo guhamagara buri kwezi.

Amakuru agera kuri Kigali Today atangaza ko uyu mutoza yari amaze iminsi atumvikana n’ubuyobozi bwa Ferwafa aho umwe mu bari inshuti ze za hafi mu Rwanda yanatubwiye ko mu minsi ishize byarushijeho kuba bibi nyuma yo kutagerana ku mwanzuro w’imyenda ikipe y’igihugu yagombaga kwambara.

Constantine asize u Rwanda ku mwanya wa 68 asanga Ubuhinde buri ku mwanya w'171 ku isi
Constantine asize u Rwanda ku mwanya wa 68 asanga Ubuhinde buri ku mwanya w’171 ku isi

Constantine, akaba atarishimiye uburyo yamaze amezi ane atari yabona umushahara we mu ikipe y’igihugu, ndetse yagiye adakunda kuvuga rumwe n’ubuyobozi bwe ku bijyanye n’ibyemezo bitandukanye harimo n’imikino ya gicuti.

Aganira na Kigali Today, umuvugizi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa), Mussa Hakizimana, yatangarije ko ibintu batumvikanagaho na Constantine bidakomeye cyane gusa yirinda kuvuga niba koko uyu mutoza yagiye Buhinde.

“Ntabwo nakwemeza ko yagiye kuko nanubu ndacyagerageza kuvugana n’abayobozi ngo numve niba yaboherereje ibaruwa “isezera””.

“Ni byo hari ibyo tutagiye twumvikanaho na Constantine ahanini bitewe nuko kenshi yasabaga ibintu bitahita bikunda vuba ndetse akananirwa kwihangana.
Aramutse yagiye twahita dushyira umwanya ku isoko tugashaka undi
”.

Hakizimana Mussa watangaje ko uyu mutoza afite uburenganzira bwo kugenda igihe ashakiye ugereranyije n’amasezerano ye, yirinze kuvuga ibyo bintu atagiye yishimira binashobora kuba intandaro y’igenda rye.

Ferwafa yari imaze iminsi idaca imbizi n'umutoza Constantine
Ferwafa yari imaze iminsi idaca imbizi n’umutoza Constantine

Constantine yatoje u Buhinde hagati y’imyaka ya 2002 na 2005 aho yashoboye kubazanira Nike yabahaga miliyoni 5 z’ama pound (5 000 000 000 Frw). Constatine kandi yafashije Ubuhinde gutwara irushanwa ryabo rya mbere mu myaka 42, ubwo batsindaga Vietnam yari yababanje ibitego bibiri ku mukino wanyuma w’igikombe cya LG

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bavandi.mwe Ntabwo Kuba Constantino Yagiye Ntibya Buza Impara Gucuranga . Ntibyatuma Urara Utariye. Kandi Na Abagiye Ntibagarutse. Na Abandi Bazaza. Mureke Twereguhinda Nkimvura Yishyamba. Mwekubeshera Ferwafa .Kuko Ntabwo Twahemba Umutoza Kurusha Inde.

Maricellin yanditse ku itariki ya: 28-12-2014  →  Musubize

hhh..arko Mana..ibya Ferwafa ninki ibya Nyina wa Bizuru..arko se haburiki kuba president ba ferwafa..na ministeur ngo boye guhora bacanga abakunzi ba football..nje mbona ikintu gitera ibi ari ubuYobozi bubi..ese kuki ibi bitigeze biba kubwa NSINGWA Caizar..kdi urareba nyuma yibi tugiye kumanuka imyanya 60..so nukwihangana wenda tuzabona undi kuko hari beshi Bashoboye..tnx kigali 2dY

Nziza Pasco yanditse ku itariki ya: 28-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka