Kuki Bugesera FC yitegura Rayon Sports yahagaritse Bakame na Peter Otema?

Mu ijoro ryo ku wa Kane, abatoza Ndayishimiye Eric Bakame utoza abanyezamu na Peter Otema wongerera imbaraga abakinnyi muri Bugesera FC, babwiwe ko batazatoza umukino izakiramo Rayon Sports bari bamaze icyumweru bitegura.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu aho aba bagabo uko ari babiri bataranakoresha imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Gatanu, nyamara bari bayimazemo icyumweru bitegurana n’abandi babwiwe na Perezida wa Bugesera FC , Gahigi Jean Claude ko batemerewe gutoza uyu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu nk’uko umwe muri bo yabibwiye Kigali Today.

Ati "Ni byo ni ukuri ntabwo tuzatoza umukino. Perezida ubwe ejo(ku wa Kane) nijoro yaduhamagaye kuri telefone atubwira ko tutazatoza umukino nta kindi cyo kurenzaho, nta no kubwirwa impamvu cyangwa kwisobanura."

Abajijwe niba kuba batari bari hamwe n’abandi mu mwiherero, ikipe irimo kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru atari yo ntandaro y’ihagarikwa, yavuze ko byabaye babyumvikanyeho buri wese agatanga impamvu ze ubuyobozi bwemeye n’ikimenyimenyi bakaba bari bamaze icyumweru batoza nk’uko bisanzwe.

Ati"Ubundi abatoza ntabwo basabwa kuba mu mwiherero, ni amahitamo. Ku bw’iyo mpamvu rero twakomeje kuza tuvuye mu rugo tugatoza. Twarabyumvikanye turi batatu(Umutoza mukuru Camarade, Bakame na Otema) buri wese atanga impamvu ze kandi barabyumva ariko kuko Camarade ari umutoza mukuru we yari ari mu mwiherero."

Amakuru Kigali Today yahawe n’umuntu wa hafi mu ikipe yemeza ko umutoza mukuru Banamwana Camarade ari we wasabye ko ubuyobozi bwahagarika aba bagabo babiri bakiniye Rayon Sports mu bihe bitandukanye, bihuzwa n’ibivugwa muri ruhago Nyarwanda biziwi nko gutegura biciye mu biganiro biba hagati y’ukeneye amanota ndetse n’ushobora kuyatanga ari na byo byacyetswe kuri Ndayishimiye Eric Bakame na Peter Otema.

Ku rundi ruhande Umunyamabanga w’ikipe ya Bugesera FC, Mbonigaba Silas, yabwiye Kigali Today ko aba batoza bazatoza umukino kandi kuba batari bari hamwe n’abandi mu mwiherero , babisabye ubuyobozi bukabibemerera.

Ati "Bazatoza, gusa bafite impamvu zitandukanye badusabye kutaba mu mwiherero turabibemerera."

Ndayishimiye Eric Bakame na Peter Otema bari basigaye muri Bugesera FC nyuma y’uko umutoza Haringingo Francis batangiranye umwaka w’imikino atandukanye na yo kubera umusaruro mucye, bahagaritswe mu gihe iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 31 nyuma y’uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, izaba isigaje indi mikino ibiri na yo bitazwi niba bazatoza kandi batakarijwe icyizere.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka