Kugira amakipe 64 mu Gikombe cy’Isi 2030 bikomeje kurikoroza
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Amerika y’Epfo (CONMEBOL), Alejandro Domínguez, yongeye gusaba ko Igikombe cy’Isi cya 2030 cyakongererwa amakipe akava kuri 48 akagera kuri 64, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 ishize iri rushanwa rikinwa.
Ibi yabigarutseho ku wa 20 Nyakanga, nyuma y’umunsi umwe hasojwe Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, ari na cyo cya mbere cyitabiriwe n’amakipe 48.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Domínguez yagize ati: "Igikombe cy’Isi gitaha kizabera iwacu. Mu 2030, kizagera muri Uruguay, Argentina na Paraguay. Bizaba ari amahirwe akomeye ku mupira w’amaguru yo kwizihiza imyaka 100 y’Igikombe cy’Isi hakinwa irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 64."
Nubwo aya magambo asa n’agaragaza icyizere ko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa, FIFA iracyavuga ko nta cyemezo cya nyuma kirafatwa.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, aherutse kubwira igitangazamakuru cyo mu Busuwisi Bluewin ko igitekerezo cyo kongera umubare w’amakipe kiri mu bizigwaho n’inzego zibishinzwe. Yagize ati: "Buri wese akwiriye kugira amahirwe yo gukina Igikombe cy’Isi, si u Burayi cyangwa Amerika y’Epfo gusa. Iki ni ikibazo kizasesengurwa kandi kiganirweho n’inzego zibishinzwe nyuma y’iki Gikombe cy’Isi."
Igitekerezo cyo kwagura Igikombe cy’Isi kikitabirwa n’amakipe 64 cyatanzwe bwa mbere muri Werurwe 2025 na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uruguay, Ignacio Alonso, mu nama Nkuru ya FIFA. Kuva icyo gihe, CONMEBOL yakigize umushinga wayo w’ingenzi, ivuga ko Igikombe cy’Isi cya 2030 gikwiye kuba icyihariye kuko kizaba cyizihiza imyaka 100 ishize irushanwa ritangijwe mu 1930, aho icyo gihe ryabereye muri Uruguay yanaryegukanye.
Mu mezi ashize, abayobozi ba FIFA n’aba CONMEBOL bagiranye ibiganiro bitandukanye ku bijyanye n’uyu mushinga. Mu mpera za Nzeri, 2025 habaye inama i New York yahuje Perezida wa FIFA Gianni Infantino, Umunyamabanga Mukuru Mattias Grafström ndetse n’intumwa zo muri Amerika y’Epfo ziyobowe na Domínguez.
Mu gihe uyu mushinga wakwemezwa, amakipe azitabira Igikombe cy’Isi yaziyongera akava kuri 48 akagera kuri 64, bivuze ko ibihugu birenga 30% mu mashyirahamwe 211 agize FIFA byabona umwanya mu cyiciro cya nyuma.
Icyakora, iki gitekerezo gikomeje guhura n’imbogamizi zikomeye. Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, yavuze ko ari "Igitekerezo kibi", agaragaza ko cyahungabanya gahunda y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu gihe Perezida wa CONCACAF, Victor Montagliani, na we yagaragaje ko adashyigikiye uwo mushinga.
Hari kandi abasesenguzi babona ko iki kibazo gifite n’uruhande rwa politiki, kuko CONMEBOL yamaze gutangaza ko ishyigikiye Gianni Infantino mu matora ya Perezida wa FIFA ateganyijwe mu 2027.
N’ubwo CONMEBOL ikomeje gusaba ko habaho amakipe 64, FIFA ntiratangaza umwanzuro wa nyuma, bivuze ko ejo hazaza h’imiterere y’Igikombe cy’Isi cya 2030 hazaterwa n’ibyemezo bizafatwa n’inzego zayo zifata imyanzuro mu mezi ari imbere.
Igikombe cy’Isi cya 2030 kizakirwa na Espagne, Portugal na Maroc ariko imikino ya mbere mu matsinda izabera muri Uruguay, Argentina na Paraguay mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 ishize iri rushanwa rikinwa aho ibi bihugu byose byamaze kubona itike y’imikino ya nyuma.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|