Nzayisenga yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa 1 Ukwakira 2017 ubwo iyi kipe yatwaraga ku nshuro ya gatanu yikurikiranya irushanwa rya Carre D’as risoza shampiyona aho ngo ibyo bageraho byose babikesha ubuyobozi bubitaho.

Yagize ati ”Ndishimye kuba dutwaye Carre D’as ku nshuro ya gatanu ariko ibi byose tubikesha ubuyobozi butwitaho ntacyo tarabuburana, ibyo batwemereye turabibona bigatuma dukinana morari, yaba amafaranga baba batwemereye turayabona kandi ku gihe, kugera ku kibuga tuhagerera igihe kandi n’abayobozi bahora baza kuganira natwe bakatwongerera imbaraga”

Masumbuko Jean de Dieu utoza iyi kipe, nawe yemeranya n’umukinnyi we Nzayisenga Charlotte aho ngo abakinnyi ndetse n’abo bafatanyije kuyobora iyi kipe bahorana ibyishimo nta bibazo bahura nabyo byatuma batayobora ikipe.
Ati ”Ni byo ubuyobozi bwacu budufata neza ndetse n’abakinnyi babafata neza, kuko yaba ibikoresho ndetse n’ibindi baba baremereye abakinnyi barabibaha natwe umushahara tuwubonera igihe ibyo byose bituma twitwara neza”
Nzayisenga asanga umukino wa Volley ball w’abari n’abategarugori utangiye gutera ibere
Nzayisenga n’ubwo avuga ko RRA ari ikipe imaze kuba ubukombe asanga n’andi makipe akomeye, aho asanga ngo uyu mukino wa Volleyball mu bari n’abategarugori warateye imbere.
Ati ”N’ubwo twitwara neza n’andi makipe ameze neza, nk’iyo urebye APR dukunda guhangana ni ikipe nziza, wareba Saint Aloys ifite abana bakiri bato kandi bazi gukina ndetse na Ruhango si ikipe mbi, nsanga muri rusange twarateye imbere n’ubwo hakiri ibindi byo kugeraho”

Kuva mu mwaka wa 2013 kugeza muri uyu mwaka wa 2017 ikipe ya RRA yatwaraga ibikombe bya shampiyona ndetse ikanegukana n’amarushanwa ya Carre D’as ikaba kuva muri uwo mwaka wa 2013 yujuje ibikombe 10 harimo bitanu bya Carre D’as na bitanu bya shampiyona.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|