Ku munsi wa 14 wa shampiyona, amakipe akomeye yanganyije andi aratsindwa

Ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 14 wa shampiyona ku wa gatandatu ndetse no ku cyumweru tariki 27/01/2013, amakipe akomeye ndetse n’ayari amaze iminsi yitwara neza yanganyije imikino yakinnye, andi aratsindwa.

Ku cyumweru tariki 27/01/2013, Rayon Sport yanganyije n’Amagaju igitego 1-1 i Nyamagabe. Amagaju ni yo yabanje kubona igitego ariko Rayon Sport iza kucyishyura kuri penaliti yatewe na Fuadi Ndayisenga.

Iyo penaliti yabonetse nyuma y’ikosa ryakorewe mu rubuga rw’amahina kuri Cedric Hamisi wakinaga umukino we wa mbere wa shampiyona muri Rayon Sport muri uyu mwaka, maze Fuadi Ndayisenga ayitera neza, ahesha Rayon Sport inota rimwe ry’uwo munsi.

Indi kipe yatunguwe ni Kiyovu Sport yatsindiwe i Rusizi na Espoir FC igitego 1-0. Kiyovu Sport yari ku mwanya wa kabiri, yahabwaga amahirwe yo kuvana amanota atatu imbere ya Espoir yari iri ku mwanya wa 10, ariko yatunguwe no kuhatakariza amanota yose.

Mu makipe makuru yose, ikipe ya Mukura VS ni yo yabashije gutahana amanota atatu iyakuye kuri AS Kigali mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Mukura yari imaze iminsi ku mwanya wa munani yatsinze AS Kigali igitego 1-0.

Kuri uyu munsi wa 14 wa shampiyona kandi hagaragaye kurumba kw’ibitego. Musanze FC, ku kibuga cyayo yanganyije n’Isonga FC ubusa ku busa, kimwe na AS Muhanga yanganyirije na Etincelles ubusa ku busa i Muhanga.

Uko kunganya kw’amakipe akomeye kandi kwari kwagaragaye no ku wa gatandatu tariki 26/01/2013, ubwo Police FC yanganyaga na La Jeunesse ibitego 2-2 ku Mumena, APR FC nayo ikanganya na Marine FC ubusa ku busa kuri Stade Umuganda.

Nyuma y’uwo munsi wa 14, Police FC iracyaza ku mwanya wa mbere n’amanota 29, ikurikiwe na Rayon Sport ifite amanota 26, ikaba iyanganya na Kiyovu Sport iri ku mwanya wa gatatu, gusa Rayon Sport izigamye ibitego byinshi kurusha Kiyovu Sport.

APR FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 25, AS Kigali ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 24. Etincelles FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 10, naho Isonga FC ikaza ku mwanya wa 14 ari na wo wa nyuma n’amanota icyenda.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka