Izi konti zari zimaze iminsi zifatiriwe bigatuma Kiyovu Sports idashobora kugira amafaranga ikuraho zarekuwe nyuma y’ibiganiro byahuje ubuyobozi bwayo n’ubwa hoteli byavuyemo ko miliyoni 29 Frw zari ziriho zigabanywamo kabiri nk’uko byasobanuwe na Perezida w’ikipe, Nkurunziza David, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Ati “Twagabanye 50% kuri 50%, zari miliyoni 29 Frw zari muri banki ebyiri zitandukanye bafashemo icya kabiri(buri ruhande rwatwaye miliyoni 14,5) kuko baratwishyuza kandi itegeko ryanabemereraga ko tutagira n’icyo tuvugana, rero twagabanye."
Perezida Nkurunziza David yakomeje avuga ko miliyoni 49,5 Frw zisigaye zizajya zishyurwa binyuze kuri buri mafaranga ikipe izajya ibona arimo n’ayo bazajya bahabwa n’Umujyi wa Kigali.
Ati “Twagiranye amasezerano ko amafaranga Umujyi uzajya uduha bazajya bafataho ijanisha twumvikanye ndetse n’ayo twinjiza kuri stade na ho bagire icyo bafataho kugeza turangije kubishyura."
Aya mafaranga angana na miliyoni 29 Frw yari yafatiriwe arimo miliyoni 23 Frw Umujyi wa Kigali wari wohereje tariki 5 Ukuboza 2024 ndetse na miliyoni 6 Frw Shampiyona y’Icyiciro cya mbere yari yohereje aho nyuma yo kumvikana iyi kipe yahise ihemba abakinnyi ukwezi kumwe mu mezi hafi atatu bari babarimo.
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatowe muri Gicurasi 2024 buvuga ko ibibazo ikipe iri kunyuramo byose byatewe n’ababubanjirije bayisize mu ruhuri rw’ibibazo birimo amadeni arenga miliyoni 160 Frw bukirwana no gukemura ariko bijyana n’umusaruro nubwo utaboneka kuko ikipe ubu iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona n’amanota arindwi.
Kuri uyu wa Gatatu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Kiyovu Sports irakirwa na APR FC mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa shampiyona.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|