KNC yaburiye Rayon Sports, asezeranya abafana ibirori bidasanzwe
Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) avuga ko umukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona uzabahuza na Rayon Sports, ku wa 21 Nzeri 2024, uzaba ari umukino udasanzwe haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo gusa utabateye ubwoba kuko atari ikipe yo gutinya.
KNC ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 18 Nzeri 2024, ku cyicaro cy’iyi kipe, aho yavuze ko nta bwoba batewe na Rayon Sports kuko hari andi makipe batsinze akomeye kuyirusha.
Ati "Mu buzima bwanjye ubwoba ntabwo buba mu maraso yanjye n’umutoza yabikubwira, nagira ubwoba bw’iki? Twaba tutaratinye Kiyovu Sports ya ba Okwi bakiri abasore, ya ba Abedi, ba Pitchou bakiri abakinnyi ikipe wabonaga ko ari ingome mu buryo bwose bushoboka ariko ikajya iza tugakubita duhonda nk’agahinja, ngo dutinye Rayon Sports y’uyu munsi? Mwese murabizi iyo Kiyovu Sports yakubuse buri wese uvanyemo Gasogi United."
Nubwo bimeze gutyo ariko, Perezida wa Gasogi United avuga ko atashyira hasi Rayon Sports kuko ari ikipe nziza, gusa itari mu bihe byiza ishaka kubazahukiraho ariko nayo izi ko igiye gukina n’ikipe ikomeye.
Ati "Ntituze gushyira hasi Rayon Sports kuko ni ikipe nziza gusa nayo ubwayo irabizi ko Gasogi United ari ikipe ikomeye. Uyu munsi umukino ugiye kuduhuza, ntabwo Rayon Sports iri mu bihe byiza irashaka kugaruka idushyiremo ibibazo byayo byose, kandi gutsindwa n’ikipe ivuye mu bihe bibi biragukurikirana bikaguteza ibibazo."
Abajijwe niba hari agahimbazamusyi kadasanzwe yashyiriyeho ikipe ye, yavuze ko umukino nk’uyu abakinnyi ubwabo bawikinira, ahereye no ku mukino baheruka kunganya na Amagaju FC ibitego 2-2, nyamara babanje gutsindwa ibitego 2-0.
Ati "Imbaraga za mbere ni ugutsinda, abakinnyi ba Gasogi United ubwabo bafite imbaraga, ku Magaju FC twatsinzwe ibitego mu minota 13 ya mbere ariko uburyo bagarutse buri wese yarabibonye ko bafite imbaraga, kuba bagiye gukina na Rayon Sports ubwabyo bitera imbaraga, si ngombwa ko nshyiraho amafaranga nabaganiriza, ntabaganiriza ubwabo baravuga ngo uyu ni umukino wacu."
Uyu mukino wiswe ‘Mega Derby’ (Umukino w’ihangana ridasanzwe) amateka awugaragazaho iki?
Ukurikije uko uyu mukino ubura amasaha make ngo ukinwe ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru saa moya z’ijoro (19h00), wateguwe haba mu kuwamamaza ndetse n’amagambo awuvugwaho, ushobora gutekereza ko ari amakipe amaze igihe kinini ahangana ariko ntabwo ariko bimeze.
Ikipe ya Gasogi United yazamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2019-2020 maze ihura bwa mbere na Rayon Sports, tariki 5 Ukwakira 2019 amakipe yombi anganya 0-0.
Kuva icyo gihe amakipe yombi amaze guhura inshuro icumi (10) muri shampiyona aho Rayon Sports yatsinzemo imikino itanu (5) Gasogi United itsinda ibiri (2) mu gihe amakipe yombi yanganyije imikino itatu (3).
Abajijwe icyo ashingiraho yita umukino uhuza Gasogi United na Rayon Sports ‘Mega Derby’, KNC yavuze ko kuba mu mikino Rayon Sports yamutsinze harimo imwe atemera uko yayitsinzemo, bikaba ari imwe mu mpamvu zituma uba uw’injyanamuntu.
Ati "Ibyo nibyo bituma ibintu binakomera, ibyo yakoze ubwabyo birema guhangana n’inzika ikomeye, twababwiye ko tuzihorera turabikora (Gasogi United itsinda Rayon Sports 2-1 tariki 14 Mutarama 2024). Ubu ngubu kubera biriya bintu abasaza (Abayoboye Rayon Sports bahuye muri iki Cyumweru bafite intego yo gufasha ikipe yabo kwitegura uyu mukino bavuga ko bazatsinda KNC), bavuze nabyo nabibitse, kongeraho umuco mubi wo kwizirika kuba bantu mutazi, mwananiwe gufana ikipe yanyu muriruka inyuma ya Pyramids FC. Ibyo nabyo ngomba kubibahanira nkabaha umurongo."
Kuri uyu mukino, imiryango ya Stade Amahoro izaba ifunguye kuva ku isaha ya saa tanu za mu gitondo, aho abazageramo kare bazaba bari gususurutswa n’abavangavanga imiziki bamaze kumenyerwa mu Rwanda, barimo aba Dj Marnaud, Dj Caspi n’abandi bo mu myidagaduro mu gihe kandi icyo kunywa n’icyo kurya kizaba gihari.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nugukubita tutababarira