
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo hasubukuwe imikino y’igikombe cy’Amahoro 2019, aho habayemo gutungurana ku bibuga bitandukanye.
Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Intare Fc isanzwe ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, yiereranye Bugesera iyitsinda ibitego 2-1, aho Intare zabitsinze mu gice cya mbere, Bugesera iza kubona igitego kimwe ku munota wa 90 w’umukino.
Kuri Stade Huye, ikipe ya Kiyovu yahasanze Mukura iyihatsindira ibitego 3-1, ibitego byatsinzwe na Nizeyimana Jean Claude, Nizeyimana Djuma ndetse na Rwabuhihi Placide, mu gihe Mukura yatsindiwe na Ciiza Hussein.
Uko imikino yagenze uyu munsi
Intare 2-1 Bugesera
Etoile de l’Est 1-2 Police Fc
Espoir Fc 0-0 Gicumbi Fc
Mukura 1-3 Kiyovu
Kuri uyu wa kane tariki 13/06/2019
APR FC vs As Kigali
Marines vs Rayon Sports
Gasogi vs Rwamagana
Hope FC vs Etincelles FC
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mbashimiye amakuru agezweho mutugezaho . Imana ibahe umugisha