Kiyovu yaguze abandi bakinnyi batanu

Kiyovu yaguze abandi bakinnyi batanu bagomba kuzayifasha mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (confederation cup) ndetse no muri shampiyona. Kiyovu Sport igomba kuzahagararira u Rwanda muri confederation cup aho izakina na Simba yo muri Tanzaniya ku mukino wa mbere.

Muri abo bakinnyi harimo Abagande Nelly Mayanja na Shamirah Bate bavuye mu ikipe ya Kampala Junior FC, na Ibrahim Jengo wo muri Express FC.

Abandi bakinnyi babiri ni abana batoya bari basanzwe bakina mu mashuri y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Abo ni Jean Pierre Muhombe wakinaga mu ishuri ry’umupira w’amaguru ku Gisenyi na Emmnanuel Uwimana wakinaga mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA.

Umutoza wa Kiyovu Sport, Kayiranga Baptiste, avuga ko abo bakinnyi bose uko ari batanu basinye imyaka ibiri kandi ko bazafasha Kiyovu muri byinshi kuko nibafatanya n’abakinnyi bakuze basanzwe bafite inararibonye bazitwara neza haba mu mikino mpuzamahanga ndetse no muri shampiyona.

Kiyovu Sport ifitanye umukino ukomeye na Simba yo muri Tanzania muri confederation cup. Ubuyobozi bwa Kiyovu buvuga ko intego yabo ari ugusezerera nibura amakipe abiri bahereye kuri Simba.

Umukino ubanza uzaba tariki 17/02/2012 i Kigali. Umukino wo kwishyura uzakinwa tariki 02/03/2012 i Dar Es Salaam muri Tanzania. Kiyovu Sport iramutse isezereye Simba yo muri Tanzania, izahita ihura na Entente Sportive du Setif yo muri Algeria. Iyi kipe yatwaye igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo mu 1988. Kiyovu yaherukaga mu ruhando mpuzamahanga muri 2004.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka