Police FC na Kiyovu Sports ni yo makipe yakinnye umukino wa kabiri watangiye i Saa kumi n’ebyiri, umukino warangiye Police Fc yegukanye amanota atatu.
Kiyovu Sports yatumiwe muri iri rushanwa mu buryo butunguranye, aho yari ije gusimbura Rayon Sports yari yamaze gusezera muri iri rushanwa.
Iminota irindwi ya mbere yagoye Kiyovu Sports kuko yari imaze gutsindwamo ibitego bibiri, gusa nyuma yaho iza kwiharira umukino.
Police FC yafunguye amazamu ku munota wa gatatu gusa gitsinzwe na Ngendahimana Eric, nyuma y’iminota ine gusa ku munota wa karindwi ihita itsinda n’ikindi cyatsinzwe na Iyabivuze Osé.
Nyuma yaho ikipe ya Kiyovu Sports yarushije ku buryo bugaragara Police Fc, iza kubona igitego cy’impozamarira cyatsunzwe na Saba Robert, umupira urangira Police Fc itsinze Kiyovu ibitego 2-1.

















Uko amakipe akurikirana nyuma y’umunsi wa mbere

Amafoto: NYIRISHEMA Fiston
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mukura fc niyihangane igikombe ni icya apr fc
Football ni fair pray ntabwo ari intambara,abayobozi bawujyamo bajye babanze bahugurwe,uko bayobora umupira si kimwe n’inzego z’ibanze,hahandi utegeka,uko waramutse
APL sukobabyandika yandikwa itya APR jyawihagararaho wandike ibiribyo
APL sukobabyandika yandikwa itya APR jyawihagararaho wandike ibiribyo
Hhhhh wagirango imikino yobaye SAA yine za mugitondo ba Rayon mukomerezaho noneho kuwa kabiri ntibazabona nabariya twabonye babarika Bari muri stade Abateguye Irushanwa Bihangane Nayo bazahemba Ntibazayagaruza kbs
Sha APL ntakizere nayiha kk rayon irihano imeze neza cyane kd ifite ingufu umugani w umuhazi senderi nange nyiriho
Sha APL ntakizere nayiha kk rayon irihano imeze neza cyane kd ifite ingufu umugani w umuhazi senderi nange nyiriho