Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi wa mbere mushya

Kuri uyu wa Kane, ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Lola Kanda Moise wakiniragaa Gicumbi FC.

Isinya ry’uyu rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Kiyovu Sports yaritangaje ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo aho yavuze ko Lola Kanda Moise w’imyaka 29 y’amavuko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Lola Kanda Moise yari amaze umwaka akinira Gicumbi FC aho yayifashije gusoza shampiyona ya 2025-2026 iri ku mwanya wa 12 n’amanota 38 mu gihe aribwo byayifashije kuguma mu cyiciro cya mbere yazamutsemo uyu mwaka.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka