Umutoza Masudi Juma watozaga umukino we wa kabiri muri Bugesera, ntiyahiriwe imbere ya Kiyovu imunyagiye ibitego 5-2, ibitego byinshi iyi kipe itsinzwe kuva iyi shampiyona yatangira.

Ku munota wa kabiri gusa w’umukino,ikipe ya Kiyovu Sports yari imaze gufungura amazamu, ku gitego cyatsinzwe na Twishime Benjamin, iza no kubona ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Luhanchimba Faissam, igice cya mbere kirangira ari ibitego 3-0.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, umusore ukiri muto wa Kiyovu Nsanzimfura Keddy, yatsindiye Kiyovu igitego cyane kuri Coup-Franc nziza cyane, bikomeze kugora ikipe ya Bugesera.
Ku munota wa 61 w’umukino, Armel Ghislain yaje gutsindira Kiyovu Sports igitego cya gatanu kuri penaliti, ni nyuma y’aho iyo yaherukaga gutera ku mukino wabahuje na AS Kigali yari yayihushije.
Shabban Hussein Tchabalala umaze iminsi atsindira Bugesera FC yaje kuyitsindira ibitego bibiri, harimo icyo yatsinze ku munota wa 73, ndetse n’ikindi yatsinze kuri Penaliti ku munota wa wa 86, umukino urangira Kiyovu inyagiye Bugesera ibitego 5-2.
Abakinnyi babanje mu kibuga
SC Kiyovu : Bwanakweli Emmanuel, Serumogo Ally, Dusingizimana Gilbert, Munezero Fiston, Tubane James, Onancha Emmanuel, Ishimwe Saleh, Twizeyimana Martin Fabrice, Tuyishime Benjamin, Armel Gyslain, Luhanchimba Faissam
Bugesera FC: Kwizera Janvier, Peter Otema, Ngarambe Jimmy Ibrahim, Rubibi Bonquet, Mugisha Francois Master, Ntwari Jacques, Mugenzi Rodrigue, Rucogoza Djihad , Kibengo Jimmy, Kwitonda Alain, Shaban Hussein Tchabalala
Amafoto kuri uyu mukino



















Imikino y’umunsi wa cumi wa shampiyona
Ku wa Kabiri tariki 26/11/2019
Heroes FC 3-2 Musanze FC
Gasogi United 1-0 Gicumbi FC
Sunrise FC 2-4 APR FC
Ku wa Gatatu tariki 27/11/2019
SC Kiyovu 5-2 Bugesera FC (Stade Mumena, 15h00)
Police FC 1 -0Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)
Mukura VS 3-1 Etincelles FC (Stade Huye, 15h00)
Ku wa Kane tariki 28/11/2019
Rayon Sports FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali, 15h00)
Espoir FC vs AS Kigali (Stade Rusizi, 15h00)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Commando ndabona atangiye nabi pe!
WA MUBESHI WA BUGESERA NGO NI SAM KARENZI REKA TUREBE NONEHO IBYO AZABESHA.NABANZE AHEMBE ABAKINNYI NA BATOZA YIRUKANYE NIHO AZABONA IMIGISHA NAHO UBUNDI AZTSINDWA PAKA .MURAKOZE
ndumuuyovu ndetse n’amarasso yanjye ni umweru n’icyatsi Masudi ntabwo yari kuduhagarara imbere nukuri nuburyo twabuuze amanota kumukino washize wa ASKIGGALI ahubwo hagowe akanyatsi tuzahuura nako kumuukino ukurikiyeho nta mbabazi zizahabo