Kiyovu Sports yaguze Fred Muhozi wakiniraga Espoir FC
Ikipe ya Kiyovu iri mu zikomeje kwiyubaka cyane. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije Fred Muhozi ukina asatira wakiniraga ikipe ya Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi.

Uyu musore wari usigaje amasezerano y’amezi atandantu muri Espoir FC yaguzwe Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda aho ikipe yabonyemo miliyoni eshatu mu gihe we yahawe miliyoni zirindwi asinya muri Kiyovu Sports amasezerano y’imyaka itatu ishobora kongerwa.

Fred Muhozi mu gice cya mbere cya shampiyona kirangiye yitwaye neza mu ikipe ya Espoir FC aho yayitsindiye ibitego 4 binamuhesha guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’Igihugu Amavubi. Yakinnye imikino ibiri ya gicuti muri Mutarama 2022 n’ikipe y’igihugu ya Guinea yiteguraga gukina igikombe cya Afurika aho muri iyi mikino yatsinzemo n’igitego cya mbere mu ikipe y’Igihugu mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Guinea ibitego 3-0.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|