
Uyu mukino wabimburiye indi yose yo ku munsi wa 27, wabereye kuri Stade ya Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gicurasi 2025, aho hari hahanzwe amaso Kiyovu Sports yagarutse mu isura nshya kuva imikino yo kwishyura yatangira.
Ku munota wa 16, Kiyovu Sports yabonye uburyo bw’igitego bukomeye ku mupira Uwineza Réne yari azamukanye asiga Rwabuhihi Placide na Onyeabor Franklin mu rubuga rw’amahina rwa AS Kigali, icyakora ananirwa kuwurenza umunyezamu, Hakizimana Adolphe mbere y’uko Mutunzi Darcy na Niyo David bongezamo ariko bikaba iby’ubusa umupira ukanga kujya mu izamu.
Amahirwe akomeye ya mbere ku ruhande rwa AS Kigali yabonetse ku munota wa 26, ubwo Umurundi, Shaban Hussein Tshabalala yazamukanaga umupira ku ruhande rw’ibumoso, awushyikiriza Uwiduhaye Saïdi Aboubacar wenyine mu rubuga rw’amahina, gusa umunyezamu, Nzeyirwanda Jimmy Djihad awohereza muri koruneri itabyaye umusaruro.
Habura umunota umwe ngo igice cya mbere cy’umukino kirangire, Cherif Bayo yafunguriye Kiyovu Sports amazamu nyuma yo guhererekanya neza na Uwineza Réne, maze uyu Munya-Sénégal anyura mu rihumye ba myugariro, ashyira umupira mu izamu, iki igice musifuzi Ngabonziza Jean Paul akirangiza ari igitego 1-0.
Umutoza Shaban Mbarushimana wa AS Kigali yatangiranye impinduka igice cya kabiri, zasize abakinnyi batatu barimo Nshimiyimana Tharcisse, Ishimwe Saleh na Shaban Hussein Tshabalala basimbuwe na Bukuru Christophe, Nkubana Marc na Rudasingwa Prince, bituma iyi Kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali igabanya imbaraga n’umuvuduko by’abakinnyi ba Kiyovu SC biganjemo abakiri bato.
Nubwo AS Kigali yifuzaga gushimangira umwanya wa gatatu yakoze impinduka z’abakinnyi bose uko ari batanu, ntacyo byayifashije kuko ifirimbi ya nyuma yavuze Kiyovu Sports igifite igitego cyayo 1-0, itahanye intsinzi yatumye ihita ifata umwanya wa munani muri shampiyona iwambuye Gasogi United by’agateganyo, aho yujuje amanota 34, ikaba irusha ikipe ya Marines FC ya 15 amanota arindwi, ikarusha Vision FC 14 zombi ziri mu murongo utukura, nubwo zitarakina umukino w’umunsi wa 27.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|