Nyuma yo gutsinda ikipe ya Bugesera ibitego 3-1, ikipe ya Kiyovu Sports binyuze ku mutoza wayo Kirasa Alain, yatangaje ko iyi kipe ye ifite umukino wa gicuti na Cameroun y’abatarengeje imyaka 17 kuri uyu wa Gatanu, mu rwego rwo gukomeza no kwitegura Shampiyona.

"Kuri uyu wa gatanu dufite umukino wa gicuti na Cameroun y’abatarengeje imyaka 17, gusa tuzaha umwanya n’abakinnyi bacu bakiri bato nka ba Keddy, ubundi abakinnyi tunabahe akaruhuko gato k’iminsi ibiri cyangwa itatu, kuko imikino ya Shampiyona izakurikiraho izaba yegeranye cyane"

Ikipe y’igihugu ya Cameroun y’abatarengeje imyaka 17 imaze iminsi mu Rwanda aho yaje gukina irushanwa ririmo ya gicuti n’u Rwanda ndetse na Tanzania, aho mu mikino ibiri yakinnye yatsinze u Rwanda ibitego 3-1, itsindwa na Tanzania ibitego 2-1.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|