Kuri uyu wa Kabiri tariki 26/07/2022 ikipe ya Kiyovu Sports ni bwo yatangiye imyitozo, yari iyobowe na Mateso Jean de Dieu kuko kugeza ubu iyi kipe nta mutoza mukuru yari yabona ngo atangire akazi.

Kiyovu Sports yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri

Kugeza ubu mu ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo kutabasha kuzana umutoza Patrick Aussems, biravugwa ko yamaze kumvikana na Allain Andre Landeut ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi ariko ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.


Iradukunda Jean Bertrand yatangiye imyitozo nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports


Ikipe ya Kiyovu Sports kandi mbere yo gutangira imyitozo, ku wa Mbere abakinnyi b’iyi kipe bari babanje gukorerwa ibizami by’ubuzima ngo barebe uko bahagaze nyuma y’iminsi bari bamaze mu kiruhuko.

Umunyezamu Kimenyi Yves akaba na kapiteni wa Kiyovu Sports akorerwa isuzuma ry’ubuzima



National Football League
Ohereza igitekerezo
|