Kiyovu Sport yanyagiye Musanze 6-0, Rayon Sport itsinda Gicumbi FC bigoranye
Mu mikino y’umunsi wa 14 wa shampiyoan y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabaye kuri icyi cyumweru tariki ya 19/1/2014, Kiyovu Sport yanyagiye Musanze FC ibitego 6-0 ku Mumena, naho Rayon Sport ikura amanota atatu imbere ya Gicumbi FC ariko bogoranye.
Kiyovu Sport yari yakiriye Musanze FC, yorohewe cyane n’uwo mukino, kuko igice cya mbere cyarangiye ifite ibitego bine byatsinzwe na Hakizimana Muhadhili, Julius Bakabulindi, Mbirizi Christian na Tuyisenge Pekeyake.
Mu gice cya kabiri nabwo Kiyovu Sport yakomeje kurusha cyane Musanze FC, maze ibonamo ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Itangishaka Blaise na Mbirizi Christian washyizemo icya gatandatu cya Kiyovu, ari nacyo cye cya kabiri.
I Gicumbi, Rayon Sport yari yagiye gusura Gicumbi FC, yatahanye amanota atatu ariko bigoranye, kuko yabanje kubona ibitego bibiri byatsinzwe na Meddie Kagere na Fuadi Ndayisenga, ariko nyuma Gicumbi FC irayihindukirana ndetse inayitsindamo igitego kimwe.
Mu yindi mikino y’umunsi wa 14 yabaye ku wa gatandatu tariki ya 18/1/2014, APR FC yashimangiye umwanya wa mbere ubwo yatsindaga Marine ibitego 3-0 kuri Stade Umuganda i Rubavu, AS Kigali itsinda Amagaju igitego 1-0 i Nyamagabe.
I Rusizi, Espoir FC yahatsindiye Etincelles igitego 1-0 naho kuri Stade ya Mumena, Police FC ihatsindira Esperance ibitego 2-1.
Kuri Stade ya Muhanga, Mukura Victory Sport yari imaze igihe kinini itsindwa umusubizo, yatangiranye imikino yo kwishyura intsinzi, ubwo yakuraga amanota atatu imbere ya AS Muhanga iyitsinze ibitego 3-1.
Nyuma y’umunsi wa 14, APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 33, ikurikiwe na Rayon Sport ifite amanota 33, AS Kigali ku mwanya wa gatatu n’amanota 29, Police ikaza ku mwanya wa kane n’amanota 27 inganya na Espoir FC iri ku mwanya wa gatanu.
Esperance n’Amagaju zikomeje kuza ku myanya ibiri ya nyuma zikaba zinganya amanota arindwi, ariko Esperance ikaza imbere kuko ifite umwenda w’ibitego bikeya ugereranyije n’Amagagu.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|