Umikino watangiye amakipe yombi ashakisha uko yabona ibitego ku buryo nyuma y’iminota 15 Kiyovu Sport yari yatangiye kwiharira umukino ari nako ibona amahirwe yo gutsinda. Gusa ba Rutahizamu bayo bari barangajwe imbere n’umunya Uganda Julius Bakabulindi imipira bakayitera hanze.
Abasore ba Simba bakunze kwita ‘Wekundu wa Msimbazi’ nka Emmanuel Okwi na Mutesa Mafisango banyuzagamo bagatungura umunyezamu wa Kiyovu Dukuzeyezu Pascal, ariko na we akomeza kubyitwaramo neza.
Ku munota wa 44 w’umukino abakinnyi ba Kiyovu bakina inyuma bagize uburangare, maze Mwinyi Kazimoto wari uhagaze wenyine muri metero 30 atera ishoti riremereye ryahise riboneza mu rushundura rwa Kiyovu.
Igice cya kabiri cyihariwe cyane na Kiyovu Sport ariko ba Ruhahizamu bayo bakomeza gupfusha ubusa imipira babonaga imbere y’izamu rya Simba, ryari ririnzwe neza na Kapiteni wayo Juma Kaseja.
Nyuma yo kubona ko ku ruhande rw’ubusatirizi byanze, Umutoza wa Kiyovu Sport Kayiranga Baptiste yinjije mu kibuga Ndayishimiye Yussufu ‘Kabishi’ wahise atangira kwigararagaza agora cyane ba myugariro ba Simba.
N’ubwo ikipe ya Simba nayo yanyuzagamo igasatira, Godfrey Katerega na Patrick Umwungeri bakina inyuma muri Kiyovu bakomeje kuzitira ba Rutahizamu ba Simba bananirwa kubona ibitego.
Mbere y’uko umukino urangira, Ndayishimiye Yussufu wari yakomeje kubuza amahoro ba myugariro ba Simba, yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira mwiza yahawe na Ombeni Wanyango agahita atsinda igitego cy’umutwe.
Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko umukino urangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.
APR FC nayo nananiranywe na Tusker.
Kuri uwo munsi harimo kuba undi mukino qahuzaga APR FC nayo yari irimo gukina na Tusker yo muri Kenya, mu guhatanira igikombe cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Champions League).
Umukino wabereye Nyayo Stadium i Nairobi muri Kenya, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Imikino yo kwishyura izaba nyuma y’ibyumweru bibiri, Simba ikazakira Kiyovu Sport I Dar Es Salaam naho APR FC yakire Tusker I Kigali.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|