Kiyovu Sport iracakirana na Police FC kuri uyu wa gatatu

Kiyovu Sport irakina na Police FC kuri uyu wa gatatu tariki 24/10/2012, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona ubera kuri stade Amahoro i Remera saa cyenda n’igice.

Kiyovu Sport itaratsindwa na rimwe kugeza ubu igiye gukina umukino ufatwa nk’umukino wa mbere ukomeye iyi kipe igiye gukina kuva shampiyona yatangira, dore ko Police ari ikipe yegukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona iheruka, ubu ikaba yicaye ku mwanya wa gatanu.

Kiyovu Sport yatsinze Espoir FC, Amagaju FC, AS Kigali, La Jeunnese na Marine FC, nibwo itangiye gukina n’amakipe akomeye ariho izagaragariza ko ikomeye koko ishobora no kwegukana igikombe cya shampiyona.

Police FC igiye gukina na Kiyovu Sport nyuma yo gutsindwa na Rayon Sport ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona, ikaba nayo izaba ishaka kubona amanota atatu azatuma iguma mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona.

Undi mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona urahuza amakipe akuze mu Rwanda; Mukura Victory Sport na Rayon Sport, amakipe yombi akaza gukinira kuri Stade Kamena i Huye.

Mu mikino yindi ikinwa kuri uyu wa gatatu, APR FC yatwaye igikombe giheruka irakina na Espoir FC i Rusizi, APR FC ikaba yanarayeyo mu rwego rwo kwitegure neza ikirere cyaho ndetse no guhangana n’umunaniro w’urugendo rurerure.

I Nyamagabe Amagaju FC arakira Musanze FC, AS Kigali ikine na AS Muhanga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, La Jeunesse ikine na Etincelles kuri Stade Mumena naho Marine itarabona inota na rimwe yakire Isonga FC kuri stade Umuganda i Rubavu.

Kugeza ubu Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 15 kuri 15, ikaba ikurikiwe na APR FC n’amanota 11, Musanze FC ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 11 gusa APR iyirusha ibitego izigamye.

Ku mwanya wa kane hari AS Kigaki n’amanota icyenda, naho Police ikaba yamanutse ku mwanya wa gatanu n’amanota 8.

Etincelles iri ku mwanya wa 13 n’inota rimwe gusa, naho Marine ikaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma ikaba ari nta nota na rimwe ifite.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndi umufana wa kiyovu sport ikipe yacu tuyiri inyuma ndagirango nsabe comite yacu na bafana twese hamwe gufatirana ntituzatakaze ni nota na rimwe ni tudatererana ikipe yacu bizashoboka ndabyizeye ishallah ndashima comite yacu na bafana bose muri rusange na bataraza ku kibuga mwese mwibature muze dufatanye gufana ikipe yacu tugerageza gushaka ni birango bituranga icyatsi nu mweru ubundi turangize uno mwaka twishimiye igikombe murakoze

muhabura karimu yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Kabisa kiyovu dukomeje kuyijya inyuma,kandi police ntigomba kudutera ubwoba,najye nk’umufana wa kiyovu ndayisengera ku buryo police ihakura isomo riruta iryo yahawe na rayon sport.

DUSABE Pie yanditse ku itariki ya: 24-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka