Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuri kuri uyu wa Mbere, umuyobozi wa Gasogi United KNC, yatangaje ko imikino itanu ya Shampiyona yamaze kumwereka isura y’icyiciro cya mbere kandi azi ko azitwara neza.

Intego bari bihaye mu mikino itanu abona barazirengeje
KNC yatangaje ko mu mikino itanu bari bihaye ko batagomba kuyirangiza bari mu myanya ya nyuma, ubu bakaba bamaze gutsindwa umukino umwe gusa, mu gihe batsinze umwe bakanganya itatu
"Aho turi kugeza ubu si habi kuko ishusho ya Gasogi ntaho itandukaniye n’andi makipe, urugero ni Police imaze iminsi yarahiye ubwoba, hari abadutegaga iminsi ariko babonye ko bibeshye"
Asanga shampiyona ubu bagiye kuyitangira baha isomo Kiyovu yo mu cyiciro cya kabiri
"Shampiyona ubu ni bwo igiye gutangira guhera ku.munsi wa gatandatu, turahera kuri kiyovu tuyifate ku gakanu tuyishinge imikaka"
"Najyaga numva ko Kiyovu yahoze ari ikipe ikomeye ariko ubu ntabwo ari ikipe igikomeye, najyaga numva ngo Kiyovu igira abafana, kwanza ubu tugiye gukina n’ikipe iri mu cyiciro cya kabiri kuko sinzi uko yageze mu cyiciro cya mbere”
Yakomeje avuga ko bazakaranga Kiyovu bakayirisha ifarini.
"Ibintu bizaba kuri Kiyovu ni agahomamunwa, dufite umujinya kuko ibyatubayeho i Huye igomba kubyishyura, tuzayikaranga tuyirishe ifarini"
Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi kandi ntiyatinye kuvuga mu mpera za shampiyona ,azayisoza Gasogi iri ku mwanya wa gatatu i nyuma ya APR na Rayon Sports .
Umukino w’ikipe ya Gasogi na Kiyovu Sports, uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera i Saa kumi n’ebyiri, kwinjira bikazaba ari 1000, 3000, 5000 na 10, 000 Frws.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
apfa kutava inaymirambo avuga ngo bamusifuriye nabi. kuko ashobora kuba agiye kuzaharira ama set bakamuha ikaze muri Championnat
KNC ibintu avuga biransetsa cyanee=ee kuko nawe siwe nubwoba bumurimo agatangira kwivugira ariyamagambo mujye mumubabarira
Ariko uziko burya KNC ari umurwayi , arababaje pee ubu koko atangiye kwigereranya na Kiyovu sport 😂😂😂😂😂😂 . Ashobora kuba atazi ibyo arimo