Kiyovu na Rayon zigirijwe imbere imikino ya Shampiyona zari gukina n’andi makipe

FERWAFA iratangaza ko umukino wari kuzahuza Rayon Sport na Kiyovu utakibaye ndetse n’uwa shampiyona aya makipe yari kuzakina yigijwe imbere.

Umukino wari uteganijwe kuri uyu wa 17 Mutarama 2014 hagati ya Rayon Sport na Kiyovu Sport, mu rwego rwo kwakira inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza “Queen’s Baton Relay wasubitswe; nk’uko itangazo rya FERWAFA ribivuga.

Inkoni inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza (Queen’s Baton) irimo ubutumwa bugenewe ibihugu bikina imikino ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Games).

FERWAFA ikomeza inavuga ko imikino ya Shampiyona yari iteganijwe aya makipe yombi yari kuzakina kuwa 21/1/2014 nayo yigijwe imbere yimurirwa kuwa 19/1/2014.

Muri iyo mikino yo ku munsi wa 14 wa Shampiyona Gicumbi FC ikazakira Rayon Sport i Gicumbi. Naho Kiyovu Sport ikazakira Musanze ku Mumena. Uretse iyi mikino izaba kuwa 19 Mutarama, indi yo ku munsi wa 14 wa Shampiyona iteganijwe kuwa 18 Mutarama.

APR FC iyoboye Shampiyona n’amanota 30, Rayon Sport ni iya kabiri n’amanota 28, AS Kigali ikaba ari iya 3 n’amanota 26 naho Police ikaba iza ku mwanya wa 4 n’amanota 24.

Safari Viateur

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka