Kiyovu na Rayon zatsinzwe, APR iranganya

Police FC yatsinze Kiyovu Sport ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro i Remera kuwa gatatu tariki 24/10/2012, naho Mukura Voctory Sport itsindirwa Rayon Sport kuri Stade Kamena i Huye ibitego 2-1.

Kiyovu yari imaze gukina imikino itanu ya shampiyona itaratsindwa na rimwe cyangwa se ngo itakaze inota na rimwe, yinjiye mu kibuga ishaka gukomeza intsinzi, ariko isanga Police FC yayiteguye neza iyitesha amanota.

Amakipe yombi yakinnye umupira wo ku rwego rwo hasi mu gice cya mbere, usanga nta kipe irusha indi ku buryo bugaragara, maze amakipe arangiza iminiota 45 ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri cyihariwe cyane na Police FC maze inakibonamo ibitego bibiri. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Innocent Habyarimana ku munota wa 47, naho igitego cya kabiri cyaturutse kuri Kapiteni wa Kiyovu Sport Eric Serugaba witsinze igitego ku munota wa 62.

Rayon Sport nayo yatsinzwe na Mukura VS ibitego 2-1 kuri Stade Kamena i Huye. Rayon Sport ni yo yabajye gufungura amazamu mu gice cya mbere ku gitego cyatsinzwe na Mwiseneza Jamal. Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Mukura yaje kwishyura icyo gitego cyatsinzwe n’umunya Cameroun Yossa Bertrand.

Igice cya kabiri cyagoye cyane ikipe ya Rayon Sport kuko aribwo yatangiye kurushwa na Mukura, ndetse biza gutanga igitego cya kabiri cya Mukura cyatsinzwe na Sebanani Emmanuel ‘Crespo’ ari nako umukino waje kurangira.

I Rusizi, APR FC nayo yahatakarije amanota kuko yanganyirijeyo na Espoir FC
igitego 1-1. Etincelles nayo ikomeje guhura n’ibibazo, kuko nyuma y’imikino itandatu ya shampiyona itaratsinda na rimwe. Kuri uyu wa gatatu yatsinzwe na La Jeunesse ibitego 2-0.

Bwa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka, ikipe ya Marine FC yabonye amanota atatu ya mbere nyuma yo gutsinda Isonga FC igitego 1-0 kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Musanze FC bwa mbere muri iyi shampiyona nayo yaratsinzwe, ubwo yari yasuye Amagaju i Nyamagabe ikahatsindirwa ibitego 2-0, naho AS Kigali itsinda AS Muhanga ibitego 2-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kugeza ubu Kiyovu Sport iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 15, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 12, ku mwanya wa gatatu hari AS Kigali nayo ifite amanota 12.

Musanze FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 11 ikaba iyanganya na Police FC iri ku mwanya wa gatanu, gusa zitandukanywa n’umubare w’ibitego.

Nyuma yo gutsinda Isonga FC, Marine FC yahise igira amanota atatu, maze iva ku mwanya wa nyuma, ijya ku mwanya wa 13, naho Etincelles ihita ijya ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’inota rimwe gusa.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka