
Kiyovu Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 60, ku gitego cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma.
Rayon Sports yaje kwishyura igitego ku munota wa 79, igitego cyatsinzwe na Yannick Mukunzi ari nacyo cya mbere atsindiye Rayon Sports, ni nyuma y’ishoti rikomeye ryari ritewe na Niyonzima Olivier Sefu rikubita igiti cy’izamu riragaruka.
Kiyovu yaje gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma kuri Penaliti, nyuma y’aho umusifuzi wa kane yari amaze kwerekana iminota itatu y’inyongera.
Nyuma y’umukino abakinyi ba Rayon Sports ntibishimiye imisifurire ndetse bagaragaza n’uburakari bwinshi, ibi byatumye Bimenyimana Bonfils Caleb ahabwa ikarita y’umutuku n’ubwo umukino wari warangiye.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ally, Ahoyikuye Jean Paul, Rwabuhihi Aimé Placide, Ngirimana Alexis, Kalisa Rachid, Habamahoro, Babicka, Nizeyimana Djuma, Nizeyimana Jean Claude, Almer

Rayon Sports: Rayon Sports: Bashunga Abouba, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Rwatubyaye Abdul, Donkor Prosper, Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Michael Sarpong na Bimenyimana Bonfils Caleb.
Kiyovu Sports itsinze Rayon Sports nyuma y’imyaka itandatu yari imaze itayitsinda muri Shampiona, aho yaherukaga kuyitsinda tariki 21/04/2012



National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Apr tugomba kuyihena tugafana kiyovu yiwacu
Mbona nta gitangaje ko Kiyovu yatsinze Rayon kuko nanjye sinumva uko Rayon yari gutsinda Kiyovu arbitre ari umuyovu butwi, ancien joueur wa Kiyovu, ntawe utabonaga uko yahengamiye kuri Kiyovu keretse umufana wa Kiyovu gusa, yimye Rayon pénalité igaragara, aha Kiyovu Pénalité kw’ikosa ryakorewe inyuma y’urubuga rw’amahina. Mwese muzashake video zafashwe murebe nubwo baguye muri surface de réparation ikosa ryakorewe inyuma y’umurongo. Donc arbitre yarakwiriye guhagarikwa ntazongere gusifurira Kiyovu na Rayon sport kandi a=nawe ari umuyovu.
Rayon bayikubite bayisaka bariyemera kandi ntacyo bashoboye .imyitwarire mibi.abafana batagira ikinyabupfura,igihe batiyubashe ntawe uzabubaha.murakoze
Rayon sport mwaguze ikiryabatezi kitwa Mugheni?!