Ni mu ruzinduko rwo kuwa 29/9/2016 abagize itsinda rya FERWAFA bagiriye mu karere ka Kirehe basura Kirehe FC bemeza ko hari byinshi bimaze gukorwa ariko bagira impungege z’ikibuga kitaruzura.

Sekibibi Jean de Dieu umwe mu bakozi ba FERWAFA agira ati “twasanze bakiri mu mirimo, none se ko twasanze ikibuga kitaruzura, ariko umupira si ikibuga gusa, twasanze bimwe mu bisabwa bihari, urwambariro rumeze neza, ubwiherero n’ubwogero ni sawa, itariki ya 8 Ukwakira niyo ya nyuma twabahaye yo kuba byose byashizwe mu buryo kandi icyizere ni cyinshi nkurikije ubushake bafite”.



Sekibibi aremeza ko n’ubwo icyo kibuga kitazaba kigizwe n’ibyatsi, gishobora kuzemerwa mu gihe gikozwe neza bikagaragara ko nta ngaruka cyagira ku bakinnyi.
Ati “Si ngombwa ko kiba icy’ibyatsi, n’icya Nyagatare niko kimeze, icy’ingenzi ni uko hatazamo amabuye yo gukomeretsa abantu, kubera ubushake bafite kandi n’ubuyobozi bw’akarere bukaba butwemereye ko bushyigikiye ikipe, nta kabuza bizatungana kandi si bo bakwifuza guhanwa”.
Majyambere Jean Claude ushinzwe tekinike muri Kirehe FC, avuga ko hari icyizere cyo kubahiriza itariki bahawe na FERWAFA.
Agira ati“ Mbonereho kumara impungenge abaturage n’abafana ba Kirehe FC bazi ko umukino wa mbere tuzawakirira i Rwamagana, ni ihame gutangira shampiyona twakirira ikipe ya Musanze ku kibuga cyacu, itariki FERWAFA yaduhaye izubahirizwa”.
Avuga ko ikibuga kigeze ku musozo kandi ko n’iyo minsi bahawe na FERWAFA bafite icyizere ko nayo itazagera kuko babona ko ikibuga kiri kugera ku musozo ngo cyuzure.

Majyambere aranyomoza amakuru yagiye avugwa ko Kirehe FC izifashisha amafaranga miliyoni 40.
Yagize ati “Budget ya miliyoni 40 si iy’ikipe yo mu cyiciro cya mbere, dufite budget iri hagati ya miliyoni 150 na175, kandi intego ni ukuguma mu cyiciro cya mbere nk’uko twabiharaniye”.
Iyi gahunda yo gusura ibibuga yakozwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu turere dutandukanye ndetse n’ibibuga by’amakipe byagaragajwe ko adafite ibibuga bimeze neza muri Shampiona ishize ari yo Gicumbi Fc, Espoir FC, Kirehe Fc, Musanze Fc, Sunrise Fc, Bugesera Fc, Amagaju Fc na Pepiniere Fc .
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ibi bigaragaza ubushobozi bucye bw’abayobora sport yacu, koko abavuye imihanda yose baraza bakayiyobora uko bashaka ubundi natwe bakadushinja kuba tutajya kubibuga ngo tubahe amafaranga ngo maze babone uko bazamura inyumba(inzu)zabo maze ubundi bagahurira kuri interview zimeze kimwe ngo barimo kubaka ejo hazaza bakibagirwa ko igisate cya football ari ibyishimo, mundorere namwe aya mahano aba muri football nyarwanda yatumye umusaza wacu poul kagame arambirwa iyimiyoborere mibi ya ferwafa kubera kutamuha ibyishimo nkaho hari icyo yabimye !gusa nabo azabakoreshe ingando maze bahige gitore maze uwutageze kumihigo ye ajye m’uburoko cg bamuhe igiti niba bishoboka .gusa nuko kagame agira impuhwe nyinshi nkumuboyeyi w’abanyarwanda, naho ubundi ari nka president wa korea y’abarisha imbwa, akabanigisha umukasi.
ariko mana we genda ruhago yu Rwanda waragowe koko!!! ubuse iki kibuga nicyo mushaka gukiniraho imikino yikiciro cya 1 mu mwaka wa 2016 koko!!!! ariko ubu ferwafa imaze iki koko? imvura iguye (icyondo) se ubu wamenya imyenda bambaye uko yahinduka, izuba rivuye se (akavumbi) nzaba mbarirwa da!!!
Kirehe turi INTAGANZWA ntituzagamburuzwa n’ikibuga. Ubushake burahari haba mu myiteguro y’umukino ubwawo n’ikibuga.
Musanze ihuye n’akaga kuba igiye gucakirana natwe, Abafana bacu bo bariteguye cyane cyane abo mu mirenge 12 ya Kirehe, akarere ka Ngoma kose, Kayonza ndetse n’abatanzaniya ba hafi barahiriye kwitabira ibyo birori.
Quand Kirehe FC n’est pas la, Rayon & APR dancent.
nibyiza kwegereza abaturage imikino yabo. Gusa federation yagakwiye gukora iyi gahunda mbere, nkubu ingengabihe irambuye ntibarayishyira hanze kubera iki kibazo kandi nyamara hasigaye iminsi itagera ku 10
nibyiza kwegereza abaturage imikino yabo. Gusa federation yagakwiye gukora iyi gahunda mbere, nkubu ingengabihe irambuye ntibarayishyira hanze kubera iki kibazo kandi nyamara hasigaye iminsi itagera ku 10
Hhhhhhh! njyewe ndabarebaaga amarira gakisuka.
buriya ikinikibuga abakinnyi bakiniraho Champion umwaka ukarangira ntabagiriyemo imvune za burundu?! ahubwo Ferwafa niyumvikane na Kirehe nk’akarere bafashe Kirehe Fc kubaka ikibuga byihuse kuburyo cyazakoreshwa mumikino yo kwishyura, banjye gutira nkabandi bose kbs.