
Uyu mutoza ukomoka i Burundi, avuga ko mu minsi ine amaranye n’abakinnyi b’ikipe ye, amaze kubabonamo ubushobozi buzamufasha kugera ku ntego ye byaba ngombwa akayirenza.
Agira ati“ Ni umunsi wa kane turi mu myitozo, ndibaza ko ikipe imeze neza, abakinnyi bavuye mu kiruhuko, ndizera ko mu byumweru bibiri baba bameze neza.
Intego abanyobora bampaye ni ukugeza ikipe mu munani ya mbere, niyo ntego ngenderaho kandi nkurikije ubushobozi bw’abakinnyi nshobora no kuyirenza”.
Avuga ko ikipe ye ubu ifite abakinnyi 29 akaba yiteguye gusezerera bane batabashije kwigaragaza agasigarana 25, byazaba ngombwa ko bongerwa bikazakorwa mu cyiciro cya Kabiri cya Shampiyona. Avuga kandi ko mu bakinnyi bane yongeye mu ikipe, babiri ari abo yakuye i Burundi.
Ati“Hari abakinnyi babiri navanye i Burundi, barimo myugariro w’Umunyarwanda wakiniraga i Burundi witwa Samu, n’undi Murundi w’umwataka witwa Lazake.
Harimo kandi n’abandi Banyarwanda nari nzanzwe nzi nongeyemo barimo uwitwa Brezze na Devid, nkaba mbizeyeho umusanzu ufatika mu kugera ku ntego mfite byarimba nkanazirenza”.

Avuga kandi ko ikipe agiye guhangana nazo mu Rwanda azi ko zikina umupira w’ingufu, mu myitozo atanga akaba yibanda ku mukino w’ingufu, kugira ngo azahangane nayo.
Habanabakize Célèstin, umuyobozi wa Kirehe FC, avuga ko ikipe imeze neza kandi ko bazakora ibishoboka byose ibyangombwa bireba ubuyobozi bikaboneka ibindi bakabiharira abatoza n’abakinnyi.
Avuga ko ingengo y’imari y’ikipe ari miliyoni 100 hakiyongeraho n’andi y’abaterankunga.
Ati“ikipe imeze neza abakinnyi n’abatoza ni beza. miliyoni100 niyo yateguwe yo gufasha ikipe,ariko aziyongera kuko hari n’andi twemererwa n’abaterankunga. Twiteguye neza ndahamya ko nta kipe nimwe izivana kuri iki kibuga”.
Ntakagero akomoka i Burundi, aho yari asanzwe atoza Atletico Olympic y’i Burundi, akaba ari n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Intamba ku rugamba.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|