Kimenyi Yves yafashije Rayon Sports kugera ku mukino wa nyuma w’Agaciro

Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro itsinze Police Fc kuri Penaliti

Ni umukino wabaye mu mvura nyinshi kuri Stade Amahoro, aho iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Nyuma haje kwiyambazwa Penaliti, umunyezamu Kimenyi Yves wa Rayon Sports aza gufata penaliti ebyiri, bituma Rayon Sports ihita igera ku mukino wa nyuma.

Rayon Sports izakina umukino wa nyuma na Mukura VS yasezereye APR FC, umukino uzaba ku Cyumweru Saa Cyenda n’igice kuri Stade Amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka