Kevin De Bruyne yatowe nk’umukinnyi w’umwaka mu Bwongereza
Mu gihe shampiyona y’u Bwongereza 2021-2022 igana ku musozo, abakinnyi batandukanye bitwaye neza muri uyu mwaka bahawe ibihembo byabo aho igihembo kiruta ibindi cy’umukinnyi mwiza w’umwaka cyatwawe na Kevin De Bruyne ukinira Manchester City.

Kevin De Bruyne kugeza ubu mu mikino 37 ya shampiyona imaze gukinwa kugeza ubu yakinnyemo imikino 29 gusa. Muri iyi mikino uyu musore ukina hagati mu ikipe ya Manchester City yayitsindiyemo ibitego 15, atanga imipira 7 yavuyemo ibitego kuri bagenzi be.
Uruhare rw’ibitego 22 afite kugeza ubu muri uyu mwaka w’imikino, ibitego 13 yabigizemo uruhare mu mikino icyenda(9) ya nyuma aheruka gukina muri Premier League aho yatsinzemo ibitego umunani(8) atanga imipira itanu(5) ivamo ibitego.
Ni ku nshuro ya kabiri Kevin De Bruyne w’imyaka 30 atwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Bwongereza, nyuma yo kugitwara ku nshuro ya mbere mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, akaba atwaye icya kabiri atsinze abarimo Mohamed Salah na Heung-Min Son.

Mu bindi bihembo byatanzwe, Umwongereza Phil Foden w’imyaka 21 na we ukinira ikipe ya Manchester City ni we watwaye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ukiri muto aho yatsinze abarimo Trent Alexander Arnorld w’ikipe ya Liverpool. Muri uyu mwaka Foden amaze gutsinda ibitego icyenda(9) atanga n’imipira ivamo ibitego itanu mu gihe hasigaye umunsi umwe wa shampiyona.
Imikino y’umunsi wa nyuma wa shampiyona mu Bwongereza(38) irakinwa kuri iki Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022 aho ikipe ya Manchester City iyoboye n’amanota 90 mu gihe Liverpool iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 89.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ninde kugeza ubu ufite ibitego byinshi?