Kaze Cedric yagizwe umutoza wa Mukura asimbuye Ruremesha

Ikipe ya Mukura Victory Sport yasezereye umutoza Emmanuel Ruremesha kubera umusaruro mubi, maze ahita asimburwa n’Umurundi Kaze Cedric watozaga Atletico FC y’i Bujumbura.

Nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga mukuru wa Mukura VS, Olivier Mulindahabi, Kaze Cedric w’imyaka 30 yasinye amasezerano yo gutoza iyo kipe y’i Huye imyaka ibiri.

Mu magambo make Mulindahabi yagize ati “Nibyo ntabwo ari ibihuha, Kaze Cedric ubu ni umutoza wa Mukura Victory Sport byemewe, ndetse yamaze no gusinya amasezerano yo kudutoreza ikipe imyaka ibiri”.

Mukura yafashe icyemezo cyo gusezerera Ruremesha nyuma y’aho atabashije kugera kubyo bari baramusabye ubwo yahabwaga iyo kipe harimo gutwara igikombe cy’Amahoro giheruka, ndetse no gutwara igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.

Mu gikombe cy’Amahoro giheruka, Mukura yavuyemo ku ikubitiro, ariko Ruremesha akomeza kugirirwa icyizere, dore ko aribwo yari agihabwa iyo kipe.

Ubuyobozi bwa Mukura buvuga ko basanze inshingano yahawe zo kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka bigoye, dore ko ubu Mukura iri ku mwanya wa 10 n’amanota arindwi gusa nyuma y’umunsi wa munani wa shampiyona, ari nayo mpamvu yatumye asezererwa.

Kaze Cedric.
Kaze Cedric.

Kaze yahawe akazi nyuma y’aho byari bimaze iminsi bivugwa ko azasimbura Ruremesha byanze bikunze, ndetse akaba yari amaze iminsi mu Rwanda akurikirana ikipe ya Mukura, akaba yararebye imikino ibiri iyo kipe y’i Huye iheruka gukina, harimo uwo yatsindwaga na Kiyovu Sport 1-0, ndetse n’uwo iheruka kunganya n’Isonga FC 1-1.

Kaze usanzwe ari n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’Uburundi yamenyekanye cyane mu ikipe ya Atletico yatozaga kuko yayigejeje muri ¼ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA yaberaga i Dar Es Salaam muri Tanzania, ndetse mu mikino y’amatsinda akaba yarabashije gutsinda Yanga.

Kaze abaye umutoza wa gatatu ugiye gutoza Mukura mu mwaka umwe, nyuma ya Ruremesha wafashe iyi kipe muri Nyakanga uyu mwaka asimbuye Okoko Godfroid werekeje muri La Jeunesse nyuma yo guhesha Mukura umwanya wa gatatu muri shampiyona iheruka.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka