Kayumba Soter uheruka gutandukana n’ikipe ya AFC Leopards kubera kudahembwa, yaje guhita yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports ayisinyira amasezerano y’umwaka n’igice.

Nyuma yo gusabirwa n’ikipe ya Rayon Sports uruhushya rumwemerera gukinira iyi kipe, kuri uyu wa Kane nabwo yaje kubona icyo cyangombwa kizwi nka ITC, akaba agomba gukinira rayon Sports guhera ku mukino wo kuri uyu wa Gatandatu mu gikombe cy’Intwari.

Drissa Dagnogo nawe yamaze kubona icyangombwa kimwemerera gukinira Rayon Sports
Kayumba Soter aje yiyongera kuri Drissa Dagnogo wamaze kubona ITC, ubu hakaba hasigaye Ally Niyonzima, utegereje igisubizo kiva mu ikipe yakinagamo muri Oman.

Icyangombwa cyemerera Soter kuva muri Gor Mahia ajya muri Rayon Sports
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza cyane.
Nice to hear this good new.