Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 14 Mata 2015 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "Ferwafa" ryatangaje icyemezo cya Komisiyo ya Disicpline ya Ferwafa ku kibazo cya Kayiranga Baptiste wahoze ari umutoza wa Mukura VS amasezerano agaseswa.
Kayiranga Baptista wirukanwe mu ikipe ya Mukura taliki ya 05 Ugushingo 2014 akaba yaraje kurega ikipe ya Mukura afatanije n’umwunganizi we mu mategeko Me Safari Kizito.

Nyuma yo kwemezwa ko Mukura igomba gutanga aya mafaranga byavuzwe ko Mukura yaba iri kugerageza kuvugana na Baptista ngo abe yayidohorera.
Aganira n’itangazamakuru Kayiranga Baptsista akaba yavuze ko azabiganira n’umunyamategeko we bakareba icyo yabikoraho
Baptista yagize ati" Mukura ni abantu nanjye ndi umuntu ,nzicarana n’umunyamategeko wanjye turebe icyo twabikoraho n’ubwo banyirukana nta gaciro bigeze bampa"
Yakomeje agira ati" Ibyo Mukura ishaka ko nkora yagakwiye kuba yarabikoze ikinyirukana,kuko nabasabye ko twicarana tugakemura ikibazo ariko ntibabishatse cyane ko bashobora kuba batarakekaga ko nabarega"

Nyuma yo gusuzuma ubujurire bw’ikipe ya Mukura VS hafashwe umwanzuro ko Mukura VS igomba kwishyura Kayiranga Baptista miliyoni 12 n’ibihumbi 10 y’u Rwanda (12,010,000 Frw) .
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukura yacu urazira iki? Baptiste we aje kwica na Rayon sport! Azanamo Babyara be, abamuha akantu n’ibindi.
Ariko mukura ayomafaranga igiyegutanga,siyo yizize gusa imenyeko mukazi ntamikino nakubwo barahita bamenya ubwenge.
Ingingo ya 28 y’Itegeko rigenga Umurimo mu Rwanda isobanura neza ko iyo usheshe amasezerano y’akazi y’igihe kizwi hadakurikijwe amategeko wishyura umushahara w’igihe cyose cyari gisigaye hatirengagijwe n’izindi ndishyi zishobora gutangwa n’uwafashe icyemezo cyo kuyasesa.Ubwo MUKURA nayo yafashe umuco wa bamwe mu bakoresha bafata abakozi babo nk’ibikoresho.