Kayiranga wasezerewe mu minsi ishize, yatangarije Radio Flash ko ubuyobozi bwa Mukura bwamwemereye ibitangaza ubwo yari ayijemo ariko yamara kuhagera bikabura bikaba n’intandaro y’ umusaruro mubi.
Uyu mutoza ariko avuga ko icyamubabaje ari uko ari we waje kugerekwaho iryo bura ry’umusaruro kandi nta ruhare yarigizemo.
Yagize ati “Mukura yaje kundeba mu mpera z’ukwa gatanu hanyuma perezida wayo (Olivier Nizeyimana) ambwira ko yifuza ko mwubakira ikipe nshingiye ku bakiri bato. Namubajije umwanya bifuza muri shampiyona kugira ngo menye aho nahera nubaka ambwira ko kuba mu myanya ine ya mbere ari yo ntego ya mbere”.

Kayiranga akomeza avuga ko yabajije perezida w’ikipe ya Mukura niba afite abakinnyi baza muri iyo myanya maze amubwira ko yavuganye na Batte (Shamiru) Wai Yeka n’abandi bakinnyi nka bane bakomeye washingiraho wubaka ikipe ariko birangira batababonye ndetse n’abo ikipe yari ifite ntibashobora gukina.
Uyu mutoza atangaza ko kuba yaravuye muri Mukura VS nk’uko yayivuyemo ari ikintu cyamusigiye isomo kandi n’abandi batoza bakwiye kwigiraho. Yavuze ko asanga kuri we ikipe ya Mukura VS yari yaranamuzanye nta gahunda ifite yo kumuha akazi k’igihe kirekire ifite.
“Mukura imbereye ikintu mu mupira w’amaguru ntamenya ni isomo nakuyeyo rishobora no kuzabera isomo abandi batoza bazansimbura kuri iyi ntebe muri iriya kipe. Umuntu ashobora kuguha akazi ngo umutekere ariko ashaka nyamara ko umuhatira maze uri bukarange akaba ari undi. Ntekereza ko Mukura yashakaga ko nayishakira abakinnyi kuko iyo mpano nyifite nyuma yabyo nkagenda kuko n’ikimenyimenyi abakinnyi nari narabuze babonetse ari uko mvuyeyo,” Kayiranga.

Kayiranga yatangaje ko yavuye muri Mukura VS nabi ku buryo atabiteganyaga ndetse iyi kipe itigeze yubahiriza ibyo amasezerano yavugaga ko yari bumuhembe amezi asigaye mu gihe cyose imwirukanye.
Mukura yagowe n’intangiriro za shampiyona aho yari ifite amanota abiri yonyine mu mikino itandatu yakinwe, ikintu cyaviriyemo Kayiranga gusezererwa muri iyi kipe. Iyi mikino yose ariko ikaba yarakinwe iyi kipe idafite ba rutahizamu bayo batatu Mugisho Mukeshe, Zaki Akim na Nahimana Claude, aho babiri muri abo bahise baboneka ubwo yari asezerewe.


Jah d’Eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|