Kategaya Elia, impano yazimiriye i Shyorongi

Umwaka urashize umukinnyi ukiri muto Kategaya Elia, avuye mu ikipe ya Mukura VC yerekeje muri APR FC, aho uyu musore wazamukiye mu Ntare atisanze mu kibuga cya ‘Nyamukandagira mu kibuga kikarasa imitutu’, kuko amaze kuyikinira umukino umwe rukumbi mu mezi asaga 12.

Umwaka w'impfabusa muri APR FC kuri Kategaya Elia
Umwaka w’impfabusa muri APR FC kuri Kategaya Elia

Mu mpera z’umwaka wa 2023, nyuma yo kwitwara neza mu ikipe ya Mukura VS, Kategaya Elia w’imyaka 23 yabengutswe na APR FC maze nyuma yo kumvugana na Mukura, APR FC isinyisha Gategaya Elia amasezerano y’imyaka ibiri aho yagombaga kurangira muri Mutarama 2026.

Ubwo yageraga mu ikipe ya APR FC, ibyo yitaga gukabya inzozi ze zo gukinira ikipe ya APR FC nkuru, dore ko yarerewe mu bato bayo (INTARE) yaje gusanga iby’inzozi bihindutse intebe, maze si ukwicara ku ntebe ahanini bitewe n’uko ku mwanya akinaho hari harazanyweho abakinnyi b’abanyamahanga.

Kategaya Elia yinjiye muri APR FC ate?

Ubwo isoko ry’igura n’igurisha ryo mu mpeshyi ya 2023 ryari ririmo kugera ku musozo, nibwo ikipe ya Mukura VS yasinyishije Kategaya Elia amasezerano y’igihe gito, ku mukinnyi (Kategaya) we icyo yifuzaga kwari ukubona uyu mwanya mu kibuga maze akigaragaza, kuko nibwo yari akiva mu makipe y’abato dore ko yanakiniye ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 mu irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika muri 2019.

Shampiyona yatinze gutangira maze Kategaya ahabwa umwanya, yego utari mwinshi mu ikipe ya Mukura VS, aho umutoza wayo Afahmia Lotfi yavugaga ko Kategaya ari umukinnyi mwiza, udasanzwe, ndetse ko azi neza iminota imukwiriye ngo atange umusaruro yamwifuzagaho.

Kategaya Elia yahembwe nk'umukinnyi watsinze igitego cyiza muri 2023, igitego yatsinze Gasogi United akiri muri Mukura
Kategaya Elia yahembwe nk’umukinnyi watsinze igitego cyiza muri 2023, igitego yatsinze Gasogi United akiri muri Mukura

Bidatinze Elia Kategaya yatangiye kujya mu mitwe y’abafana ba Mukura VS, kuko hari n’igihe cyageraga bagatangira kwibutsa umutoza kumushyira mu kibuga iyo yabaga yatize kumwinjiza. Mu gihe gito yari akiniye Mukura VS mu mikino ibanza, Kategaya yatsinze ibitego 4 atanga n’imipira 3 yavuyemo ibitego mu mikino 7 gusa yari amaze kuyikinira, aho muri iyi mikino ine yabanje mu kibuga.

Ibi byatumye ikipe ya APR FC yegera Mukura VS maze bumvikana ko Elia Kategaya yerekeza muri APR FC, nka zimwe mu nzozi ye yari akabije zo kuyikinira.

Elia Kategaya ukina inyuma ya ba rutahizamu kuri nomero 10, ndetse akaba yanakina hagati asatira nomero 8, yageze muri APR ahasanga abakinnyi barimo Umunya-Sudani y’Epfo Sharaf Eldin Shaiboub Ali, Niyibizi Ramathan wari ukirutse imvune, maze guhera ubwo agorwa no kubona umwanya.

Ku ikubitiro, yahise ajyana n’ikipe ya APR FC muri Zanzibar mu irushanwa rya Mapinduzi Cup, aho atabonye iminota ihagije yo gukina, gusa akaba yaratsinze Penality 2 ubwo ikipe ye ya APR yabaga imwitabaje mu gutera penali, aha harimo iyo yatsinze kuri Red Allows ndetse na Al Hilal.

Umwaka ushaririye kuri Kategaya muri APR FC

Ubwo imikino yo kwishyura muri shampiyona ya 2023-2024 yatangiraga, Katega Elia yisanze buri gihe ari amahitamo ya 2 cyangwa ya 3, imbere y’Umufaransa Thierry Froger watozaga APR FC, kugeza umwaka urangiye aho Kategaya yakinnye umukino umwe gusa APR FC yatsinzemo ikipe ya Etole de l’Est tariki 05 Werurwe 2024, aho ari na we watsinze icyo gitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.

Kategaya impano imaze kwibagirana
Kategaya impano imaze kwibagirana

Ubwo umwaka wa 2024-2025 watangiraga, ikipe ya APR FC yongeye kuzana abandi bakinnyi kuri wa mwanya Kategaya akinaho maze yisanga ahanganye n’abakinnyi b’abanyamahanga barimo Lamine Bah, Richmond Lamptey ndetse na Niyibizi Ramadhan.

Ibi byatumye muri Nzeri 2024, ikipe ya Mukura VS yongera kwegera APR FC maze iyisaba ko yabatiza uyu mukinnyi ubu wujuje imyaka 23, ariko APR FC ibima amatwi ahanini ivuga ko ubwo bamuguraga muri iyi kipe, Mukura yabananije bityo ko batari bumubatize, ndetse ivuga ko yari ifite gahunda yo kumutiza muri Marine FC kuko n’andi makipe arimo Gasogi United yaramwifuzaga.

Kugeza ubu, amakipe arimo na Vision FC yiyongereye ku makipe ashaka uburyo yabonamo uyu musore.

Kategaya Elia yari mu ikipe y'Igihugu y'abatarengeje imyaka 17 yagiye muri Tanzania gushaka itike y'igikombe cy'Afurika
Kategaya Elia yari mu ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yagiye muri Tanzania gushaka itike y’igikombe cy’Afurika
Ubwo Kategaya yatsindaga igitego cya mbere muri APR FC umwaka ushize
Ubwo Kategaya yatsindaga igitego cya mbere muri APR FC umwaka ushize

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka