Ndikumana Hamadi Katawuti yashakanye n’umukinnyi uzwi w’amafilimi muri Tanzaniya Irene Uwoya uzwi nka “Oprah”, hari tariki 11 Nyakanga 2009, bakaba bafitanye umwana w’umuhungu witwa Krish.

Nyuma yo gushakana ariko, uru rugo rwagiye rugaruka cyane mu itangazamakuru ryo muri Tanzaniya no mu Rwanda bivugwa ko batandukanye, aho byananditswe ko Katawuti yafashe icyemezo cyo kureka Oprah burundu nyuma yo kumenya ko yaryamanye n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzaniya witwa Diamond.
Nubwo henshi byavugwaga ko Oprah yatandukanye na Katawuti burundu, uyu muryango wabihakaniye Kigali Today mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa gatanu tariki 14/11/2014.

Kigali Today, iyari ifite amakuru yuko uyu mugore wa Katawuti amaze iminsi mu Rwanda ndetse ko nyuma yo kumarana igihe i Kigali, baba barerekeje i Rusizi aho uyu mukinnyi akinira.
Ubwo twavuganaga na Ndikumana Hamadi Katawuti, yadutangarije ko koko we na Oprah bamaze iminsi bari kumwe kandi ko nashima mu Rwanda azanahaguma burundu.
Yagize ati “Oprah yaje mu Rwanda kuva ku wa kabiri. Twabanje kugumana i Kigali ariko kuva kuri uyu wa kane turi i Rusizi. Hari byinshi byagiye bitangazwa, ariko njye na Oprah ntabwo twigeze dutandukana turi kumwe ubuziraherezo”.

Ubwo Kigali Today yanavugishaga Oprah wari kumwe na Katawuti yaduhamirije ko urukundo rwabo rumeze neza kandi ko babana nk’umugabo n’umugore.
Ndikumana Hamadi Katawuti wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, ntabwo arashobora gukinira umukino uwo ari wo wose ikipe ye nshya ya Espoir, nyuma yaho komisiyo ya Ferwafa itangaje ko na we afatwa nk’umunyamahanga.

Uyu mukinnyi ariko, cyo kimwe na bagenzi be bakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, bagiranye ibiganiro na minisitiri w’umuco na siporo Habineza Joseph ku wa gatanu w’icyumweru gishize, aho bitangazwa ko bashobora kugaragara mu kibuga vuba nk’Abanyarwanda.
Jah d’eau Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Jado nangye ndakwemera cyane kuri documentaire za radio muri sport. KT radio ishami RYA sport bazazane na batiste wa KFM .mujye mukorana za documentaries nka world cup yabaye cg can nawe ndamwemera sana!
iyi nkuru se niyo? oprah kuza i rusizi se akazi ke ko gukina filimi azajya agakorera mu rwnda? byaba byiza, icyo Imana yafatanije ntihakagire ugitandukanya.
Biragaragara ko Katawuti nta kantu asigaranye kuba yemeye gusubirana nuyu mugore wari waramutaye! Opra amuzaniye agafaranga
Dukuze twishimiye kongera kubona inkuru zawe zisobanutseDoc nazo ubu zirihafi most welcome bro!!! abakunanije bihoye iki?
Dukuze twishimiye kongera kubona inkuru zawe zisobanutseDoc nazo ubu zirihafi most welcome bro!!! abakunanije bihoye iki?
Dukuze waje ukenewe kabisa. ndi umunyamakuru muri Kigali Today ariko nkunda imikino kurusha ibindi. Jya no kuri radio man.
jado dukuze urakoze ndagushimiye uzi kwandika uri umuntu wumugabo kuri radio tukumva ryari urahakora
nibyiza kbs!