Sogonya Hamiss uzwi ku izina rya Kishi, aremeza ko akiri umutoza wa Kirehe FC agahakana amakuru avuga ko yirukanwe kuko atigeze ahabwa ibaruwa imuhagarika, nyamara ubuyobozi bw’iyo kipe bwo bwemeza ko bwamaze kumumenyesha ko batazakomezanya, ndetse bakaba baratangiye no gutekereza ushobora kumusimbura.

Mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday, Sogonya Hamiss uri mu kiruhuko n’abakinnyi be avuga ko ibyo bavuga ngo yarasezerewe ari ibinyoma kuko atigeze ahagarikwa, akavuga ko ari umutoza wa Kirehe FC kugeza ku itariki 24 Nyakanga 2017.
Agira ati “Njye ndacyari umukozi wa Kirehe, abavuga ko nasezerewe sinzi iyo babikura amasezerano yanjye azasozwa kuri 24 z’ukwa Karindwi, ibyo kunsezerera ntabyo nzi kuko nta baruwa ndabona impagarika, wahagarika se umuntu ufite amasezerano, babikoze bampa indishyi n’ibindi byose”.
Yabonye ubutumwa bugufi kuri terefone bumuhagarika buturutse mu buyobozi ntiyabwitaho.
Ati“ Njye nabonye mesaje ingezeho, mesaje se niyo yirukana umuntu, cyangwa niyo ihagarika umuntu?, iyo mesaje kandi ntabwo ari n’iya perezida w’ikipe, ni iya visi perezida witwa Christophe, njye kugeza ubu ndacyari umutoza wa Kirehe Fc”.

Umutoza Sogonya avuga ko amasezerano narangira yiteguye gukomezanya n’ikipe ya Kirehe mu gihe ubuyobozi buzaba bugize ibyo buhindura.
Ati“ Ndamutse nongereye amasezerano hari byinshi nasaba ko ubuyobozi buhindura, cyane cyane ibyerekeye uko abakinnyi babaho na primes z’abakinnyi ni nke cyane, reba kuri match ya nyuma buri mukinnyi yemerewe ibihumbi 200 dutsinze match, dutsinda Mukura dutashye bavuga ko amafaranga adahari abakinnyi bajya mu kiruhuko bababaye”.
Ikipe yo yemeza ko yamumenyesheje ko yamuhagaritse
Hatsindintwari Telesphore, umuvugizi wa Kirehe FC yadutangarije ko nyuma y’inama yahuje komite nyobozi ya Kirehe FC, basuzumye imyitwarire ya Sogonya muri Shampiyona bafata icyemezo cyo kumuhagarika nyuma y’uko asoje shampiyona yitwara nabi mu gihe ahabwa ibisabwa byose.
Ati“ Twamumenyesheje ko tutazongera gukorana, ni nyuma y’umusaruro muke yagaragaje mu mikino isoza Shampiyona, yatangiye neza ariko ageze mu mikino ya nyuma aratsindwa cyane kandi icyo yifuzaga cyose yaragihabwaga, akajya no gukina atwijeje ko atsinda ariko agataha yahinduye imvugo, bigera mu mikino itanu nta ntsinzi, ntituramuha ibaruwa imuhagarika ariko twarangije kubimumenyesha kugira ngo abe ashakisha ahandi”.
Avuga ko bategura neza umwaka utaha wa shampiyona kugira ngo ikipe izarusheho kwitwara neza aho nyuma y’akaruhuko hazategurwa imikino myinshi ya gicuti banareba abakinnyi bashya bakwiye bazongerwa mu ikipe.
Katawuti ari mu bo bashobora kuzasimbuza Kishi
Abajijwe ku bimaze iminsi bivugwa ko Katawuti yaba agiye gutoza Kirehe FC ndetse n’umukinnyi Usengimana Faustin wa APR FC wifuzwa muri Kirehe FC ati“ Hari abatoza turi guteganya gutoramo uwo tuzaha akazi agatoza Kirehe FC, na Katawuti arimo ariko ntituragirana ibiganiro na bo, Usengimana Faustin nawe ari mu bakinnyi duteganya kuvugana , ariko igihe ntikiragera cyo kubegera".

Kirehe FC isoje umwaka wa Shampiyona 2016/2017 iri ku mwanya wa 11 n’amanota 32, imbere ya Mukura, Marines, Gicumbi, Kiyovu na Pepiniere.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|