Dore urutonde rw’abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu:
Mu izamu : Evariste Mutuyimana (Police), Olivier Kwizera Isonga (Isonga), Ndoli Jean Claude (APR FC), Jean Luc Ndayishimiye Bakame (APR FC)
Ba myugariro : Ngabo Albert (APR FC), Gasana Eric (APR FC), Jonas Nahimana (AC Leopards), Abouba Siboamana (Rayon sport), Hamdan Bariyanga (Etincelles), Salomon Nirisarike (Antweerp), Emery Bayisenge (Isonga), Ismail Nshutiyamagara (APR FC), Hamad Ndikumana (Rayon sport), Francois Hakizima (Isonga)
Abakina hagati : Haruna Niyonzima (Young Africans), Hussein Sibomana (SC Kiyovu), Jean Baptista Mugiraneza (APR FC), Iranzi Jean Claude (APR FC), Jacques Tuyisenge (Police), Patrick Mafisango (Simba SC), Ntamuhanga Tumaine (Rayon sport), Bonny Bayingana (Express FC), Fabrice Twagizimana (Police), Eric Nsabimana (Isonga), Imran Nshimiyimana ( AS Kigali)
Abatahizamu : Meddie Kagere (Police), Olivier Karekezi (APR FC), Elias Uzamukunda (AS Cannes), Sina Jerome (Rayon sport), Farouk Ruhinda (Isonga), Dady Birori (Vita club), Bokota Labama (Rayon sport).
Kalisa Mao wakinnye umukino wa Nigeria ntiyahamagawe kuko nyuma y’uyu mukino ngo nta imyitozo yigeze akora. Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Sredojević "Micho" yatangaje ko kuva kuri uyu wa gatatu tariki 16 Gicurasi abakinnyi bazatangira umwiherero ariko abakina muri Police n’Isonga bo bazahagera kuwa gatanu nyuma y’umukino uzabahuza.
Ikipe y’igihugu izakina imikino 3 ya gicuti (Tunisia, Libya na Irak) n’indi 3 yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2014 (Algeria na Benin) ndetse n’igikombe cy’Afrika 2013 (Nigeria).
Micho avuga ko yahamagaye abakinnyi bakina shampiyona irenze imwe, abafite inararibonye ndetse n’abana bato bakina mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20. Ati « tugiye kwitegura mu mutwe, tekiniki, imbaraga n’amayeri. Tugomba kurangwa n’ikinyabupfura, gukora cyane ndetse no kubaha ibyo dukora».
Biteganijwe ko kuwa gatandatu tariki 19 Gicurasi hazatangazwa abakinnyi 22 bazajya gukomeza imyitozo mu gihugu cya Tunisia bazahurirayo na Elias Uzamukunda na Emery Bayisenge.
Thierry Tity Kayishema
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|