Katauti na Bakame ntabwo bari mu bakinnyi bagiye muri Tuniziya
Uwahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Ndikumana Hamad (Katauti), n’umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc (Bakame) ntabwo batoranyijwe n’umutoza Milutin Micho mu bakinnyi yajyanye nabo muri Tuniziya kwitegura umukino uzahuza u Rwanda na Algeria tariki 02/06/2012.
Myugariro Ndikumana Hamad we, n’ubwo afite inararibonye akaba yaranakiniye ikipe y’igihugu igihe kirekire, bigaragara ko muri iyi minsi adafite ingufu benshi bari basanzwe bamuziho, mu gihe hari abandi bakinnyi bakiri batoya usanga bashoboye gukina nka ba myugariro kandi bakitwara neza.
Ubwo yatangazaga urutonde rw’abakinnyi 24, yahagurukanye kuri icyi cyumweru, umutoza Micho yadutangarije ko byagoranye cyane gutoranyamo 24 mu bakinnyi 32 bahataniraga kujya ku rutonde rw’abo agomba kujyana.
Micho yagize ati “Ntabwo byari byoroshye guhitamo abakinnyi 24 kandi twari dufite abakinnyi 32 bose bafite ubushake. Nk’ikipe y’abatoza, twicaye tuganira kuri buri mwanya mu kibuga n’abakinnyi bashobora kuwukinaho, tugendeye ku bushobozi bwa buri mukinnyi, birangira twumvikanya ku bakinnyi 24 tugomba kujyana muri Tuniziya, gusa ntabwo byari byoroshye”.
Uretse Ndikumana na Ndayishimiye Jean Luc, abandi bakinnyi batagaragaye ku rutonde rwa nyuma ni Faruk Ruhinda, Hamdan Bariyanga, Hakizimana Francois, Nsabimana Eric na Abouba Sibomana.
Nyuma yo guhitamo abakinnyi 24, umutoza Milutin Micho yavuze ko n’ubwo hatarimo Mafisango Patrick yari yarahamagaye akaza kwitaba Imana ku wa kane tariki 17/5/2012, ngo yizeye abakinnyi ajyanye muri Tuniziya kandi ngo bazakora ibishoboka byose ngo batahukane umusaruro mwiza.
Amavubi azakina umukino wa gicuti na Tuniziya tariki 23/05/2012, bakine kandi na Libya tariki 27/5/2012 uwo mukino nawo ukazabere muri Tuniziya, mbere y’uko bakina umukino nyirizina na Algeria uzaba tariki 2/6/2012, umukino ugamije guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Brazil muri 2014.
Dore urutonde rw’abakinnyi 24 berekeje i Tunis:
Abanyezamu: Evariste Mutuyimana (Police FC), Olivier Kwizera (Isonga FC), Ndoli Jean Claude (APR FC)
Ba Myugariro: Ngabo Albert (APR), Gasana Eric (APR), Jonas Nahimana (AC Leopards), Solomon Nirisarike (Antweerp), Emery Bayisenge (Isonga), Ismail Nshutiyamagara (APR), Frederick Ndaka (Police)
Abakina hagati: Haruna Niyonzima (Young Africans), Hussein Sibomana (SC Kiyovu), Jean Baptista Mugiraneza (APR), Iranzi Jean Claude (APR), Tumaine Ntamuhanga (Rayon Sport), Bonny Bayingana (Express FC), Fabrice Twagizimana (Police), Imran Nshimiyimana (AS Kigali).
Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Police), Olivier Karekezi (APR), Elias Uzamukunda (AS Cannes), Sina Jerome (Rayon Sports), Dady Birori (Vita Club), Bokota Labama (Rayon Sports).
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|