Karongi: Ibikombe by’Umurenge Kagame Cup byabonye ba nyirabyo
Kuri uyu wa 27 Mata 2014, mu Karere ka Karongi habaye imikino ya nyuma y’amarushanwa y’umupira w’amaguru yitiriwe Perezida Paul Kagame, “Umurenge Kagame Cup” maze mu bagabo ikipe y’Umurenge wa Gashali yegukana igikombe naho mu bakobwa gitwarwa n’Ikipe y’Umurenge wa Murambi.
Mu bagabo Umurenge wa Gashali ukaba watwaye iki gikombe Itsinze iy’Umurenge wa Rubengera kuri penaliti 4-3. Umukino ukaba wari warangiye amakipe yombi anaganya ibitego 3-3 maze biba ngombwa ko hitabazwa amapenali aho umuzamu wa Gashali yashoboye gukuramo penaliti 2 mu gihe uwa Rubengera yakuyemo imwe gusa.

Ikipe y’abagabo y’Umurenge wa Gashali muri ½ cy’irangiza ikaba yari yatsinze Ikipe y’Umurenge wa Gitesi kuri mpaga kuko itari yagaragaye ku kibuga naho iy’Umurenge wa Rubengera yo ikaba yari yakuyemo iy’Umurenge wa Bwishyura ibitego 2-1.
Mu bagore igikombe cyegukanywe n’ikipe yabakobwa y’Umurenge wa Murambi itsinze iy’Umurenge wa Gashali ibitego 3-1. Ikipe y’Umurenge wa Murambi ikaba yari yageze ku mukino wa nyuma n’ubundi itsinze iy’Umurenge wa Gashali ariko Gashali ikaza guhabwa amahirwa yo gukomeza muri ½ nk’ikipe yari yatsinzwe yitwaye neza. Gashali ikaba yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe y’Umurenge wa Bwishyura ibitego 3-1.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashali wegukanye umwanya wa mbere mu bagabo n’uwa kabiri mu bagore, Rukesha Emile, avuga ko bishimiye gutwara igikombe kitiriwe umukuru w’igihugu ku rwego rw’akarere.
Yagize ati “Turishyimye cyane kuko biduteye imbaraga mu gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza dutozwa n’umukuru w’igihugu cyacu.”
Akomeza avuga ko ibi bigaragaza ubufatanye mu bo ayobora agasaba abaturage gusenyera umugozi umwe mu kwitabira gushyira mu bikorwa gahunda za Leta kugira ngo bakomeze gukora byinshi bibateza imbere kandi vuba.
Amakipe yabaye aya mbere yagiye ahabwa igikombe n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na makumyabiri (120,000 Rwf) naho amakipe yabaye aya kabiri yo ahabwa amafaranga ibihumbi ijana.

Mu muhango wo gutanga ibihembo Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yibukije amakipe yatwaye ibikombe ko urugendo rutangiriye aho ko bagomba gukomeza imyitozo kuko bagiye guhatana n’andi makipe y’imirenge yo mu tundi turere two mu Ntara y’Uburengerazuba.
Aya makipe yasabwe kuzitwara neza kugira ngo azashobore kugera ku mukino wa mbere maze bazagere kuri Stade Amahoro bahagarariye akarere kabo.
Niyonzima Oswald
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|