Karekezi yatsinze ibitego 3, ahesha APR intsinzi imbere ya Etincelles

Ibitego 3 bya Olivier Karekezi byahesheje intsinzi APR FC, ubwo yatsindaga Etincelles ibitego 3 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu tariki 28/03/2012.

APR yari imaze gukina imikino ibiri itabona igitego na kimwe, yatangiye isatira ndetse bidatinze ku munota wa mbere gusa Kapiteni wayo Olivier Karekezi atsinda igitego cya mbere ku mupira wari uvuye muri koroneri.

Bidatinze, ku munota wa 7, kubera uburangare bw’abakinnyi b’inyuma ba Etincelles, Karekezi wari wahiriwe cyane n’uwo mukino, yabatsinze igitego cya kabiri ku mupira nabwo wari uturutse ku ruhande rw’iburyo.

APR yari yihariye umupira ku buryo bugaragara yakomeje gusarira cyane Etincelles ndetse Karekezi, Kabange Twite, Ndikumana Seleman na Dan Wagaluka babona ubundi buryo bwo kubona ibitego ariko ntibatsinde.

Ku munota wa 45 Karekezi yabonye igitego cye cya gatatu nyuma yo kotsa igitutu Etincelles yagaragazaga intege nke cyane cyane ku ruhande rw’inyuma.

Mu gice cya kabiri, nubwo APR yasatiriye cyane ishaka igitego cya kane, yasanze Etincelles yamaze kwisubiraho, dore ko umutoza wayo, Sogunya Hamisi, yari yasimbuje umunyezamu Kayumba Eric agashyiramo Rukundo Protogene wanigaragaje cyane, akuramo amashoti aremereye.

Ndikumana Seleman na Kabange Twite bagerageje gushaka igitego mu gice cya kabiri batera amashoti akomeye ariko umunyezamu wa Etincelles, wanashimwe cyane n’umutoza umukino urangiye, akomeza kwitwara neza.

Nyuma yo kurusha cyane Etincelles, APR yageze aho iradohoka, dore ko Ochaya Silva na Abed Mulenda basabzwe bazwiho guhiga ibitego bya Etincelles wabonaga ko batigeze bateza ibibazo Ndoli Jean Claude wari urinze izamu rya APR.

Uko kwirara ku ruhande rwa APR kwatumye Bizimana Djihad abona icyuho muri ba myugariro ba APR, maze acunga Ndoli wari wasohotse mu izamu rye, amutsinda igitego cy’impozamarira cya Etincelles ku munota wa 84.

Nyuma yo gutsinda Etincelles, Karekezi wigaragaje kurusha abandi muri uwo mukino (man of the match), bwa mbere kuva yagaruka muri APR agatsinda ibitego bitatu mu mukino umwe, yadutangarije ko byamunejeje cyane kandi ngo bihaye imbaraga ikipe ye zo kwitwara neza mu mikino izakurikiraho.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuba natsinze ibitego 3, ariko na none ni inshingano zanjye nk’umukinnyi mba ngomba gufasha ikipe yanjye. Iyi ntsinzi itwongereye imbaraga zo gukomeza gushaka igikombe cya shampiyona, kandi itumye tuzajya gukina na Etoile Sportive dufite morali. Nubwo twanganyirije i Kigali, twari twakinnye neza kubarusha nkaba nizera ko tuzatsindira muri Tuniziya”.

Umutoza wa Etincelles, Sogunya Hamis, uzwi ku izina rya ‘Cishi’ we avuga ko gutsindwa byatewe n’abakinnyi be batigeze bubahiriza amabwiriza yari yabahaye.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Mbere y’uko dukina, abakinnyi banjye cyane cyane abakina inyuma, nari nabasabye ko bagomba kwitondera abakinnyi ba APR bakina ku mpande kuko bakina neza cyane. Ibyo rero ntabwo babyubahirije ari nayo mpamvu twatsinzwe ibitego hakiri kare kandi byose byaturukaga ku mpande. Gusa mu gice cya kabiri twakosoye amakosa dukina neza ndetse tubasha no kubona igitego”.

Mu yindi mikino yabaye, Police FC yakomeje gushimangira umwanya wa mbere ubwo yanyagiraga La Jeunesse ibitego 3 ku busa ku Kicukiro.

Bigoranye, Kiyovu yatsinze AS Kigali igitego kimwe ku busa kuri Stade ya Kigali naho Mukura yongera gusitara imbere ya Marine amakipe yombi anganya ibitego 2 kuri 2 I Huye kuri Stade Kamena.

Isonga FC ikomeje kwigaragaza muri iyi shampiyona, yatsinze Nyanza ibitego 3 kuri1 mu mukino wabereye ku Mumena naho Rayon Sports itsinda Amagaju igitego kimwe ku busa i Nyamagabe.

Habura iminsi itandatu ngo shampiyona irangire, Police FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 40, Mukura VS iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 35, APR ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 34. Rayon Sport iri ku mwanya wa kane n’amanota 31, ikaba iyanganya na Kiyovu iri ku mwanya wa gatanu, gusa Rayon izigamye ibitego byinshi.

Ku myanya itatu ya nyuma hari AS Kigali iri ku mwanya wa 11 n’amanota 18, Nyanza FC ku mwanya wa 12 n’amanota 16, naho Espoir ikaza ku mwanya wa 13 ari na wo wa nyuma n’amanota 6 gusa.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka