Kanamugire arabitangaza mu gihe yatandukanye na Kiyovu mbere gato y’uko shampiyona itangira bitewe n’uburwayi ariko ngo n’ubwo yorohewe nta gahunda afite ya vuba yo gushaka ikipe atoza.

Ubwo yaganiraga na Kigali Today yagize ati ”Narakize ndumva ndi kugenda noroherwa ariko iby’ubutoza byo sinakubwira ngo nzatoza ryari ariko n’ubu ndi kujya Huye mu marushanwa y’abanyeshuri yateguwe na Minisiteri nibirangira sinzi niba nakubwira ngo nzatoza iyihe kipe”
Ubundi abana nk’aba ndimo gukurikirana b’abanyeshuri nibo mpugiyemo nimbivamo ni bwo nazagutangariza ibyo kuzatoza ahandi ariko ubu nta gahunda mfite hafi”

Kanamugire Aloys avuga ko umwaka w’imikino wa 2016/2017 ari umwaka utaragenze neza dore ko n’ikipe yatozaga yamanutse mu cyiciro cya kabiri, ariko ikaza kugarurwa mu cya mbere bitewe n’Isonga Fc yasezeye akaba avuga ko atazibagirwa uriya mwaka.

Ati ”Uriya mwaka nari nihaye intego yo kubaka Kiyovu nibura mu myaka itatu ikaba ari ikipe ikomeye cyane ariko ntibyagenze nk’uko tubyifuza, hagiye habamo ibibazo by’abakinnyi bakiri bato bataragira ubunararibonye uyu munsi bagakina nabi ejo neza ugasanga gukomeza umusaruro mwiza bigoranye”
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|