Kamonyi: Ikipe ya Rukoma mu bakobwa n’iya Musambira mu bahungu zegukanye igikombe “Umurenge Kagame cup”

Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’imiyoborere myiza cyiswe “Umurenge Kagame Cup”, ikipe ya Rukoma mu bakobwa yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda iya Nyamiyaga. Naho ikipe y’Umurenge wa Musambira mu bahungu itsinda iy’Umurenge wa Karama.

Uyu mukino wabereye ku kibuga cy’umupira cya Remera tariki 2 Mata 2015; mu muhango wo gusoza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza. Habanje umukino w’abakobwa wahuje Umurenge wa Rukoma n’uwa Nyamiyaga, umukino urangira Rukoma itsinze ibitego bitatu ku busa.

Ikipe y'Umurenge wa Musambira yishimira intsinzi.
Ikipe y’Umurenge wa Musambira yishimira intsinzi.

Hakurikiyeho umukino w’abahungu wagaragaragamo ishyaka ku makipe yombi. Ikipe y’Umurenge wa Musambira n’iy’uwa Karama barangije iminota 90 ari 0-0; hitabazwa penaliti maze Umurenge wa Musambira winjiza enye kuri eshatu, n’uko ihita yegukana igikombe.

Amakipe yatsinze yahawe igikombe giherekejwe n’imyenda yo gukinana, umupira wo gukina ndetse n’ibahasha y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, yegukana n’itike yo guhagararira akarere mu mikino izakomeza ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Rutsinga ashyikiriza igikombe ikipe ya Musambira.
Rutsinga ashyikiriza igikombe ikipe ya Musambira.

Amakipe yabaye aya kabiri na yo yahawe imyenda yo gukinana n’umupira wo gukina, biherekejwe n’ibahasha y’amafaranga ibihumbi 50.

Gukinira igikombe cyitiriwe Umurenge Kagame Cup, byahujwe n’ukwezi kw’imiyoborere myiza, kugira ngo uwo mwanya wo kwidagadura, abayobozi babonereho umwanya wo gutambutsa ubutumwa bujyanye na gahunda za leta.

IKipe y'abakobwa y'Umurenge wa Rukoma yakira igikombe nyuma yo gutsinda uwa Nyamiyaga.
IKipe y’abakobwa y’Umurenge wa Rukoma yakira igikombe nyuma yo gutsinda uwa Nyamiyaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques atangaza ko wabaye umwanya wo gutahura impano z’urubyiruko mu mupira w’amaguru ku buryo bizabafasha gushyiraho ikipe y’abahungu y’akarere, no kongera abakinnyi mu ikipe y’abakobwa y’akarere iri mu cyiciro cya mbere.

Marie Josée Uwiringira

National Football League

Ibitekerezo   ( 3 )

yoo nyamiyaga byayinaniye koko nibihangane abakobwa bacu muri intwari kbsa.

emmy yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

Impano turazifite ahubwo nuko tubura abaterankunga! Musambira oyee!

felix yanditse ku itariki ya: 4-04-2015  →  Musubize

karama nigende irakina.habaye amahirwe make.njye nifuzagako niba amategeko abyemera yaserukira akarere

alias yanditse ku itariki ya: 3-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka