Kagabo Issa na Simba Honoré bazahagararira u Rwanda mu gusifura CECAFA
Kagabo Isaa na Simba Honoré, bamwe mu basifuzi mpuzamahanga bamaze kugira inararibonye nibo Banyarwanda bazasifura mu mikino ya ‘CECAFA Kagame Cup’ izatangira ku wa gatandatu tariki 14-28/7/2012 i Dar Es Salaam muri Tanzania.
Kimwe n’abandi basifuzi 13 bakomoka mu bindi bihugu bigize akarere ka CECAFA, Isaa Kagabo na Simba Honoré bageze muri Tanzania tariki 12/07/2012 bakaba banakoze igeragezwa ry’ubuzima kugira ngo harebwe niba bafite ubushobozi bwo kuzasifura iyo mikino izamara ibyumweru bibiri; nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bwa CECAFA.
Mu basifuzi 15 bagomba gusifura iri rushanwa ngarukamwaka rihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byo mu karere ka CECAFA akomokamo, harimo basifuzi 7 basifura hagati ndetse n’abasifuzi 8 bo ku ruhande.
Abazasifura hagati ni Anthony Ogwayo (Kenya), Dennis Batte (Uganda), Israel Mujuni (Tanzania), Issa Kagabo (Rwanda), Thierry Nkurunziza (Burundi), Farah Aden Ali (Djibouti) na Waziri Sheha (Zanzibar).

Abasifuzi bo ku ruhande ni Elias Kuloba na Peter Sabatia (Kenya), Musa Balikoowa (Uganda), Hamis Chang’walu na Jesse Erasmo (Tanzania), Simba Honore (Rwanda), Abdulahi Mahamoud (Djibouti) na Josephat Bulali (Zanzibar).
Imikino ya CECAFA izatangira ku wa gatandatu tariki 14/07/2012 kuri Stade y’igihugu i Dar Es Salaam aho umukino wa mbere uzahuza APR FC yo mu Rwanda na Wau Salaam yo muri Soudan y’Amajyepfo guhera saa saba zo mu Rwanda.
Uwo mukino uzakurikirwa n’undi wo muri iryo tsinda uzahuza Young Africans yo muri Tanzania inafite igikombe giheruka, izakina na Atletico yo mu Burundi, umukino ukazatangira saa cyenda zo mu Rwanda.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|